Arteta yabitangaje mbere y’umukino wa nyuma wo mu matsinda ya UEFA Champions League, Arsenal yatsinzemo Kairat Almaty yo muri Kazakhstan ibitego 3-1, uyu munsi.
Ibi bije nyuma y’aho hari abafana n’abasesenguzi bagaragaje impungenge ku mikinire ya Ødegaard, bamwe bagasaba ko yakwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni. Hari n’abandi bagaragaje ko Declan Rice cyangwa Gabriel Magalhães bashobora kuba bahabwa iyo nshingano.
Icyakora, Arteta yabayekuriye inzira ku murima, avuga ko Ødegaard ari umuyobozi mwiza, wubaha akazi ke kandi uhuza abakinnyi, bityo nta mpinduka zizabaho ku buyobozi bw’ikipe.
Umutoza wa Arsenal yanasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo, agaragaza ko icyerekezo cy’iyi kipe kigishingiye ku bufatanye, icyizere n’iyoborwa rihamye.
Arsenal yakomoje urugendo rwayo muri Champions League nyuma yo gusoza neza imikino yo mu matsinda, mu gihe Ødegaard agiye gukomeza kuyobora bagenzi be nk’uko bisanzwe.
