Ni iki gikurikira nyuma y'uko ibihano bya Adil muri APR FC birangiye?

Ni iki gikurikira nyuma y'uko ibihano bya Adil muri APR FC birangiye?

 Nov 14, 2022 - 09:54

Ibihano umutoza Adil Erradi Mohamed yari yahawe na APR FC byarangiye kuri uyu wa Mbere.

Ku itariki 14 Ukwakira 2022, nibwo Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yamenyeshejwe n'ubuyobozi bwa APR FC ko yahagaritswe igihe kingana n'ukwezi bitewe n'imyitwarire ye.

Kuva icyo gihe ikipe ya APR FC yatangiye kuvugwamo amakuru menshi y'ibitaragenze neza, ndetse bigatungura benshi kuko izwi nk'ikipe ibibera imbere bidakunze kujya hanze. 

Nyuma yaho bivugwa ko Adil akimara guhabwa ibaruwa imusezerera yahise ajya ku mukino wa Shampiyona ikipe ye yagombaga kwakiramo Police FC abuzwa kwinjira nk’umutoza w’ikipe.

Yasabye kwiyishyurira nk’umufana usanzwe nabwo baramwangira ahubwo umwe mu bayobozi b’ikipe amumenyesha ko atemerewe kureba uyu mukino birangira atashye ajya kuwurebera mu rugo, ibi byasembuye uyu mutoza ari na yo mvano yo kuvuga ko APR FC yamusuzuguye.

Nyuma y'iminsi mike Adil yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Igihe, avuga ko APR FC yamusuzuguye ndetse ko we n'iyi kipe bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil wari umaze kurakara cyane tariki 24 Ugushyingo 2022 yafashe rutemikirere yerekeza iwabo muri Maroc nyuma yo kuvuga ko ari mu bihano atemera.

APR FC ishinja Adil guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo, itangaza ko yamuhagaritse ikurikije itegeko ry’umurimo ry’u Rwanda, mu gihe we avuga ko ntaho byabaye ku Isi ko umutoza ugengwa n’amategeko ya FIFA ahagarikwa ku kazi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 nibwo ukwezi kuzuye Adil ahagaritswe, bivuze ko ibihano bye byarangiye uyu munsi. Gusa n'ubwo byarangiye, uyu mugabo ntabwo ari mu Rwanda kuko nyuma yo guhagarikwa yahise yerekeza muri Maroc.

Amakuru ahari avuga ko nyuma y'uko uko kwezi kurangiye, APR FC iraza kwandikira Adil ibaruwa imusaba kugaruka mu kazi. Birashoboka cyane ko Adil yakwanga kugaruka kuko we yatangaje ko bazajya mu nkiko, icyo gihe APR FC yamufata nk'umukozi wataye akazi.

Mu gihe Adil Erradi Mohammed yaba yamaze gufata icyemezo cyo kujyana APR FC mu nkiko, bivugwa ko azaba asaba guhabwa miliyoni 570 z'amanyarwanda kubera guhagarikwa binyuranyije n'amategeko.

Umukino wa nyuma Adil yatoje APR FC ni umukino yatsinzemo Marines FC ibitego 2-0 tariki 12 Ukwakira 2022 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Mu mikino ine APR FC yakinnye Adil adahari, yanganyijemo ibiri, itsinda ibiri. APR FC iri ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 17 mu mikino umunani imaze gukina kuko ifite ikirarane kimwe.

Ibihano bya Adil byarangiye atari mu Rwanda