Kuva yava mu ikipe ya Mamelodi Sundowns y'iwabo muri Afurika y'epfo mu 2020, Pitso Mosimane yafashije Al Ahly kugera ku ntsinzi mu marushanwa atandukanye.
Mu mezi 21 yari amaze atoza iyi kipe yo mu Misiri, uyu mugabo yageranye nayo ku mukino wa nyuma wa CAF Champions league inshuro eshatu zikurikirana, babasha gutwaramo ibikombe bibiri.
Mosimane yafashije Al Ahly kubona imidari ibiri ya bronze mu gikombe cy'isi, aho yabaga yabaye iya gatatu. Uyu mugabo kandi mu bindi bikombe bikomeye yatwayemo harimo ibikombe bibiri bya CAF super cup yakinnye kuko yabaga yatwaye CAF Champions league.
Muri rusange mu mikino 97 Pitso Mosimane yatoje ikipe ya Al Ahly, yatsinzemo imikino 65, anganya imikino 22, atsindwamo imikino 10 yonyine.
Nyuma y'ibi byose bigaragara nk'aho umusaruro wa Pitso Mosimane muri iyi kipe utari muke, Al Ahly ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga yatangaje ko yamaze gutandukana nawe.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kunengwa bikomeye cyane nyuma y'uko uyu mugabo yari amaze gutsindwa na Wydad Cassablanca ku mukino wa CAF Champions league, aho abakunzi ba Al Ahly bari biteze ko bagiye gutwara iya gatatu bikurikiranya.
Pitso Mosimane yatwaye ibikombe binyuranye muri Al Ahly(Image:Kingfut)
Amagambo yashizwe ahagaragara yagiraga ati:"Al Ahly na Pitso Mosimane bumvikanye gutandukana."
Bakomeza bavuga ko inama yakozwe yari iyobowe na Mahmoud El-Khatib(perezida wa Al Ahly) bize ku hazaza ha Pitso Mosimane mu ikipe yabo, ndetse bemeza ko akomeza kuyibera umutoza ku bw'ibyo yagejeje kuri iyi kipe mu gihe yari ayimazemo.
Gusa nyuma Mosimane niwe wisabiye ko yatandukana n'iyi kipe, avuga ko anyuzwe n'ibyo bageranyeho. Nyuma hateranye indi nama yiga ku busabe bwa Mosimane, ndetse bemeza ko bashyira mu bikorwa ibyo yifuza bagatandukana.
Mu gihe Pitso Mosimane yamaze kubasezeraho, Al Ahly yemeje ko Samy Komsan wari umutoza wungirije ariwe uba atoza iyi kipe nk'umutoza w'agateganyo.
