Thomas Tuchel yavuze ku bivugwa ko ashobora kujya gutoza Manchester United

Thomas Tuchel yavuze ku bivugwa ko ashobora kujya gutoza Manchester United

 Mar 18, 2022 - 17:00

Mu bibazo ikipe ya Chelsea irimo nyuma y'uko imitungo ya Roman Abramovich mu Bwongereza ifatiriwe, hari amakuru avuga ko Manchester United ishobora kujyana Thomas Tuchel utoza Chelsea.

Mu mwaka umwe Thomas Tuchel amaze muri Chelsea yakoze ibikorwa bigaragara birimo no gutwara UEFA champions league, nyuma y'uko yari avuye muri PSG bigaragara ko bitari kujya mu buryo.

Hashize iminsi bivugwa ko Manchester United ishobora kungukira mu bihe bitari byiza Chelsea irimo ikaba yayitwara umutoza, dore ko ntawe uzi uko ubuzima bwayo buzamera nyuma ya Roman Abramovich wayambuwe.

Thomas Tuchel abajijwe kuri ibi yagize ati:"Ntacyo nabikoraho. Mukeka ko ntari kumwe n'ikipe muri ibi bihe? Ndatekereza ko igisubizo ari oya, nkunda kuba hano kandi nkunda gukorera Chelsea. Iyi kipe ifite buri kimwe ikeneye ngo itume nishima kandi iyo niyo mpamvu bitari ngombwa, ndetse dufite impamvu nyinshi zatuma tuguma hano muri iki gihe kandi nibyo turi gukora."

Bisanzwe bizwi ko Manchester United iri gushaka umutoza uzayifata ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye, ndetse byitezwe ko ari Mauricio Pochettino utoza PSG cyangwa Erik Ten Hag utoza Ajax Amsterdam yo mu Buhorandi.

Gusa amakuru y'uko iyi kipe ishobora no kuganira na Thomas Tuchel yazamutse mu gihe muri Chelsea bitifashe neza nyuma y'aho imitungo ya Roman Abramovich ifatiriwe. Kugeza ubu iyi kipe ntiyemerewe gukora igikorwa cy'ubucuruzi, kugura no kugurisha abakinnyi cyangwa ngo yongerere amasezerano abo ifite.

Gusa ibyo byose byitezwe ko bizavaho mu gihe cyose iyi kipe izaba ibonye umuherwe mushya kuko yamaze no gushyirwa ku isoko, ndetse uyegukana akaba aramenyekana vuba.

Thomas Tuchel yatwaye champions league muri Chelsea(Image:Reuters)