Kigali Arena yahinduriwe izina

Kigali Arena yahinduriwe izina

 May 24, 2022 - 11:50

Kigali Arena isanzwe iberamo ibikorwa by'imyidagaduro byiganjemo imikino ya Basketball, yahinduriwe izina yitwa BK Arena.

Ni nyuma y'amasezerano yasinywe kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi, hagati ya BK Group na QA Venue Solutions Rwanda yatsindiye isoko ryo gucunga iyi nyubako. Bank ya Kigali ikaba yaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyi nzu mu myaka 6 iri imbere, bivuze ko aya masezerano azageza mu 2028.

BK Arena yari imaranye izina rya Kigali Arena imyaka isaga 3 kuko kuva yakuzura tariki 9 Kanama 2019, yahise yitwa Kigali Arena. BK Arena ni imwe mu nzu zigezweho muri Afurika, zakira imikino n'imyiteguro kuko yakira ibihumbi 10 by'abantu bicaye batekanye.

Kuri ubu BK Arena irimo kuberamo imikino ya Basketball African League izasozwa tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, bikaba ari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iyi mikino ibera muri BK Arena.

Kigali Arena yiswe BK Arena(Net-photo)