Cardi B na Offset bahoze bashyigikirana ku bw'urukundo rwari rukiryohereye, bagiye kurwanira abafana nyuma yo gutegura ibitaramo bisoza umwaka.
Aba bahanzi bombi bakunzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bazagaragara mu bitaramo bibiri bitandukanye bizabera ku isaha imwe muri hoteli yitwa Fontainebleau iherereye i Miami.
Ibi bitaramo bizaba mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2023, yaba ari Cardi B ndetse na Offset wahoze ari umugabo we, buri wese azaba ari mu gitaramo cye ukwe, bivuze ko ari nk'ihangana ryeruye.
Cardi B azaba ari kumwe na DJ Gryffin bakazaba bari gutaramira kuri pisine y'iyi hoteli ya Fontainebleau, itike yo kwinjira ikazaba ari guhera ku $5000(arenga miliyoni esheshatu mu manyarwanda) kugeza ku $25,000(arenga miliyoni 31 Frw).
Ni mu gihe kandi muri ayo masaha, umuraperi Offset nawe azaba ari gutaramira abakunzi be mu kabyiniro k'iyi hoteli kitwa LIV, itike yaho ikazaba ari guhera ku $125(ibihumbi bisaga 150 Frw) kugeza ku $15,000(miliyoni zisaga 18 Frw).
Ibi bije nyuma y'uko hari hashize iminsi umubano wa Offset na Cardi B uvugwamo agatotsi, ariko uyu muraperi kazi akaza kwemeza aya makuru yemeza ko yamaze gutandukana n'uwari umugabo we.
Nyuma yo guhura mu mpera z'umwaka wa 2016, urukundo rwa Offset na Cardi B rwafashe umurego mu 2017 baza no gushyingiranwa.
Aba bahanzi bombi batoroheje mu njyana ya Hip-Hop bafitanye abana babiri aribo umukobwa w'imyaka itanu witwa Kulture Kiari Cephus, ndetse n'umukobwa w'imyaka ibiri witwa Wave Set Cephus.
Gusa umuraperi Offset asanzwe afite abandi bana b'abahungu aribo Jordan na Kody Cephus, ndetse n'uw'umukobwa witwa Kalea Marie Cephus, yabyaye ku bo bakundanye mbere ya Cardi B.
Igitaramo cya Offset n'icya Cardi B bizabera isaha imwe
