Muri Africa y'Epfo bari guhabwa inkwenene kubera Miss batoye

Muri Africa y'Epfo bari guhabwa inkwenene kubera Miss batoye

 Aug 11, 2024 - 16:10

Mu gihugu cya Africa y'Epfo bari guhabwa urw'amenyo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye nyuma y'uko batumye Chidimma Vanessa yikura mu marushanwa bavuga ko atari umwenegihugu ariko bikarangira batoye usa n'abazungu.

Mu ijoro ryakeye muri Africa y'Epfo nibwo haraye habaye ibirori byo gutanga ikamba ry'umukobwa wahize abandi mu marushanwa ya Nyampinga, aho byarangiye umukobwa witwa Mia Le Roux ari we wegukanye iri kamba ahigitse abandi 9 bari bahatanye.

Ku ruhande rumwe ni ibintu byishimiwe na bamwe bitewe n'uko ku nshuro ya mbere umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva yahawe amahirwe yo kuba ari we wegukana iri kamba.

Ku rundi ruhande, bamwe bari guseka Abanya-Afrika y'Epfo, bitewe n'uko batumye umukobwa witwa Chidimma Vanessa yikura mu marushanwa bamushinja ko nta nkomoko afite muri iki gihugu ariko bikarangira bitoreye usa n'abazungu.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy, ni umwe mu bifashishije urukuta rwe rwa X, aha urw'amenyo Afrika y'Epfo.

Byavugwaga ko Chidimma afite Mama ufite inkomoko muri Mozambique, naho Papa we akaba afite inkomoko muri Nigeria, bakavuga ko afite ubwenegihugu bw'ubukorano.