Ni amagambo yatangaje ku wa 12 Ukwakira 2025, ubwo yari mu Karere ka Kicukiro ubwo yagiraga inama urubyiruko zo gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane bakiteza imbere.
Mu mvugo yakoresheje, yabawiye ko bakwiye gukora cyane kugira ngo iterambere ry’u Rwanda ryihute bityo mu minsi iri imbere Abarundi bazabe baza mu Rwanda gukora akazi ko gukubura imihanda ndetse n’Abanye-Congo bage baza gukora isuku mu bwiherero.
Yagize ati “Tugomba kumva y’uko kubona akazi ni kimwe, ariko tugomba no kuba abakoresha, ahubwo tugasigara duha akazi Abanyamahanga badukikije, nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abanye-Congo bakaza gusukura ubwiherero bwacu kuko tuzaba twabasize cyane, twebwe ari twe bakoresha, dufite abakozi dukoresha….”
Ni amagambo atarakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamuteye amabuye bavuga ko atari imvugo ikwiye kuvugirwa mu ruhame kuko ari nk’ubushotoranyi ku baturanyi.
Mu bamaganye iyi mvugo ye harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aho yagaragaje ko bidakwiye na gato ndetse asaba umwe mu basakaje ayo mashusho kuyasiba kuko akurikirwa n’abantu benshi.
Nyuma yo kubona ko ibyo yavuze bidakwiye ndetse byarwanyijwe na benshi, Sadate yaje kwifashisha urukuta rwe rwa X asaba imbababazi ku bo byakomerekeje.
Yagize ati “shingiye ku bitekerezo byanjye bwite byumvikanishaga ko u Rwanda tuzatera imbere ku buryo mu mwaka wa 2050 imirimo yo gukubura imihanda no gusukura ubwiherero tuzayiharira abaturanyi bacu (Abarundi n’Abanye-Congo).
“Nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye nyuma yo kugisha inama umutima wanjye.
“Nshingiye ko Abanyarwanda twifuza kandi duharanira iterambere ryacu ariko kandi mu iterambere ryacu tukaba turi kumwe n’abavandimwe bacu b’ Abanyafurika,
“Niseguye ku bumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda, Abarundi n’abakongomani ndetse n’abandi.
Nkurikije umurongo mugari w’iterambere ry’Abanyafurika twese, nemeye ko nakoresheje imvugo idakwiriye yerekana ko hari abavandimwe bacu bazasigara inyuma bakajya ba dukorera imirimo idashimishije, nkaba mbisabiye imbabazi k’uwo byagizeho ingaruka wese.
