Kanye West yategetswe guha Kim Kardashian miliyoni 200 frw buri kwezi

Kanye West yategetswe guha Kim Kardashian miliyoni 200 frw buri kwezi

 Nov 30, 2022 - 04:42

Umuraperi Kanye West yatandukanye byemewe n’amategeko n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, Ye ategekwa kujya yishyura miliyoni 200 frw buri kwezi by’indezo.

Abahoze barashakanye Kanye West na Kim Kardashian bazakomeza kurerana abana babo bane, abahungu babiri, Saint w’imyaka irindwi na Psalm west w’imyaka itatu n’abakobwa babiri, North West w’imyaka icyenda na Chicago West w’imyaka 4.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru PEOPLE cyandika imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za America, kiratangaza ko Kanye West na Kim Kardashiam bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’abamategeko ndetse byemejwe ko bazakomeza kurerana abana babo bane.

Mu mpapuro z’amategeko yaba bombi, inyandiko zivuga ko Kanye West azajya atanga ibihumbi 200$ angana na miliyoni 200 frw buri kwezi mu rwego rwo gutanga indezo kuri aba bana.

Kanye West kandi yategetswe kujya atanga kimwe cya kabiri cya minerivari [kwishyura uburezi], ubuvuzi n’ibindi nkenerwa nk’umutekano w’abana babo.

Icyakora impande zombi zasezeranye kutavunishanya cyangwa ngo bitane ba mwana kuko kurera abana babo ari inshingano za buri umwe ndetse bumvikanye ko aho umwe azajya atana, undi azajya amukebura, bakirengangiza amasinde bafitanye ku bw’abana babo.

Kanye West na Kim Kardashian bakundanye mu mwaka wa 2012 . Mu 2014 bakora ubukwe bw’agatangaza. Mu 2020 nibwo batangiye kuzana agatotsi mu mubano wabo nyuma y’uko Kanye West yari amaze kugerageza kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ariko ntibimuhire. Kim Kardashian niwe wafashe iya mbere asaba gatanya .

Kuri ubu bombi barajarajara mu nkundo za hato na hato.