Mugisha Bonheur yerekanwe mu ikipe nshya yo muri Libya

Mugisha Bonheur yerekanwe mu ikipe nshya yo muri Libya

 Jul 19, 2023 - 08:11

Mugisha Bonheur utazirwa Casemiro usanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, yerekanwe mu ikipe ya Al Ahli Tripoli.

Ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya yamaze gutangaza Mugisha Bonheur 'Casemiro' nk'umukinnyi wayo mushya.

Uyu musore yagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi 10 ikipe ya APR FC iherutse gushyira hanze ko ulyatandukanye nayo, gusa we akaba atarirukanwe ahubwo yari afite gahunda yo kujya muri iyi kipe.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko Mugisha Bonheur yahawe ibihumbi 45 by'amadorari(asaga miliyoni 45 z'amanyarwanda), akaba azajya ahembwa amafaranga ari hagati y'ibihumbi umunani na 10 by'amadorari ku kwezi.

Mugisha Bonheur yerekanwe n'ikipe ya Al Ahli Tripoli

Bonheur ukina hagati mu kibuga yugarira avuye muri APR FC yari amaze imyaka ibiri muri APR FC, muri iyo myaka yose akaba yarafashije iyi kipe y'ingabo z'igihugu kwegukana Igikombe cya shampiyona ihigitse Kiyovu Sports yagiye iyikurikira.

Kuri ubu ikipe ya APR FC ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye b'abanyamahanga, yamaze gusinyisha umugande Thado Lwanga ndetse n'umurundi Nshimiyimana Ismael Pitchou, aba basore bikaba aribo bitezweho gusimbura Mugisha Bonheur.

Bonheur yari amaze imyaka ibiri muri APR FC