Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 ku isaha ya saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium nibwo hateganyijwe umukino w'umunsi wa kenda wa shampiyona, ago ikipe ya APR FC izaba yakiriye ikipe ya Rayon Sports.
Umunya-Nigeria Victor Mbaoma yashimiye abafana ba APR FC badasiba gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo, ariko anabasaba gukomeza kubashyigikira mu bindi bihe biri imbere birimo n'uyu mukino ukomeye bari kwitegura.
Mbaoma yavuze ati:"Buri gihe baba bahari ku bwacu, ndashaka kubashimira cyane. Ndashaka no kubabwira ko bitararangira, turacyafite akazi ko gukora kandi turacyabakeneye.
Turifuza kubana nabo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino kandi Imana nidufasha tuzajya tubashimisha buri munsi kuko turabizi ko icyo baba bashaka ari uko tubashimisha dutsinda. Tuzagerageza kubikora."
Ku Cyumweru Mbaoma azaba ayoboye ubusatirizi bwa APR FC buzaba bushaka kwigaranzura Rayon Sports yabatsinze imikino itatu yose iheruka kubahuza, harimo no kubatwara ibikombe bibiri aribyo Igikombe cy'amahoro na Super Cup.
Aya makipe yombi agiye guhura ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa aho ifite amanota 17 inganya na Musanze FC iri ku mwanya wa mbere, iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikaba yaratsinze imikino itatu mu mikino itanu iheruka kuko yanganyije indi ibiri.
Ni mu gihe kandi Rayon Sports yo iri ku mwanya wa gatanu n'amanota yayo 12. Iyi kipe yatsinze imikino ibiri muri itanu iheruka, inganya ibiri itsindwa umwe.
APR FC iri kwitegura Rayon Sports ikumbuye gutsinda
