Justin Bieber ashobora kwisanga mu bukene

Justin Bieber ashobora kwisanga mu bukene

 Jun 20, 2024 - 12:28

Abacunga umutungo w'umuhanzi Justin Bieber bari kwibaza amaherezo ye nyuma y'uko akomeje gusesagura amafaranga agafata n'amadeni babimubwira bamwe akabereka umuryango.

Umuririmbyi w'Umunya-Canada Justin Bieber akomeje gutera impungenge abajyanama be mu gucunga umutungo, bitewe n'amafaranga menshi akomeje kuyajyana mu iraha kandi nta yandi ari kwinjiza.

Lou Taylor wahoze ari umujyanama w'uyu muhanzi ari ko mu minsi ishize akamwirukana biturutse ku bwumvimane buke mu gucunga umutungo, yatangaje ko Bieber ahora mu ngendo zihenze mu bice bitandukanye by'Isi kandi agakoresha amafaranga atagira ingano.

Taylor, avuga ko nyuma y'uko Bieber mu 2023 agurishije uburenganzira ku bihangano bye agahabwa miliyoni $200 yatangiye ingendo zihenze mu ndege bwite no mu mato ahenze mu migi itandukanye hamwe n'umugore we Hailey, ibyo yemeza ko biteye ubwoba abajyanama be basigaye nubwo we yirukanwe.

Ikinyamakuru cya Yahoo, cyiratangaza ko kuba Justin Bieber nta mafaranga yinjiza kandi agasohora menshi biri gutuma bashwana, dore ko baherutse kumusaba guhagarika kugurira umugore we impeta ya diyama ihagaze arenga ibihumbi $700, ariko akanga agafata ideni akayigura, bityo bakagaragaza ko hatagize igikorwa vuba yakisanga mu nzira jyabukene.

Justin Bieber ashobora kwisanga mu bukene