Gutora Papa mushya ni umwe mu mihango ikorwa mu buryo bwihariye cyane muri Kiliziya Gatolika, bigakorwa hakurikijwe amategeko yashyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1996. Aya mategeko azwi nka 'Universi Dominici gregis' mu ndimi z'amahanga.
Iyo Papa apfuye cyangwa se agize ikindi kibazo gituma yegura bitunguranye, Kiliziya ijya mu gihe nta muyobozi iba ifite bategereje gutora undi mushumba, ibizwi nka 'interregnum' mu ndimi z'amahanga.
Nyuma y'iminsi iri hagati ya 15 na 20, nibwo inama y'Abakalidinali batoranyijwe iteranira muri Chapelle Sixtine, i Roma bagiye gutora Papa mushya. Iyi nama izwi nka 'Conclave' mu ndimi z'amahanga.
Abakalidinali batoranywa baba bemerewe gutora no gutoranywamo Papa mushya, ni abari munsi y'imyaka 80 y'amavuko.
Kuri iyi nshuro Abakalidinari 135 muri 252 nibo bafite uburenganzira bwo kuzatoranywamo Papa uzasimbura Papa Francis I witabye Imana.
Muri aba ba Karidinali hakaba harimo n'Umunyarwanda Antoine Cardinal Kambanda w'imyaka 67 y'amavuko, nawe yemerewe gutora no gutorererwa kuba Papa.
Uko gutora bikorwa
Muri iyi nama iba yateranye, Abakaridinali baba batoranyijwe baba bifungiranye muri Chapelle Sixtine bakandika amazina y’abakandida ku mpapuro z’ibanga, bakazishyira mu gasanduku, nyuma bakaza gusoma amajwi.
Umukalidinali wemezwa nka Papa agomba kuba yatowe na 2/3 by'abatoye bose muri rusange.
Mu gihe hatabonetse uwagize ayo majwi, za mpapuro batoreyeho barafata bakazicana bagashyiramo ibituma hazamuka umwotsi w'umukara nk'ikimenyetso cy'uko Papa atabonetse.
Mu gihe habonetse uwagize ayo majwi, bafata za mpapuro batoreyeho n'ubundi bakazicana bagashyiramo ibituma hazamuka umwotsi w'umweru nk'ikimenyetso cy'uko Papa mushya yabonetse.
Mu gihe Papa mushya ataraboneka, Abakalidinali bose baguma muri ya Chapelle Sixtine bifungiranye bakongera bagatora kugeza Papa abonetse.
Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bazatoranywamo Papa
Papa Francis I yitabye Imana ku myaka 88 y'amavuko
