Abanyarwanda bamaze iminsi 12 bari mu rugo aho umujyi wa Kigali n’uturere 8 biri muri guma mu rugo. Hari abatangiye kurambirwa no kwirirwa mu nzu kuko na siporo yo hanze itemewe. Polisi y’u Rwanda rero yanditse iti:’’Musome amategeko y’umuhanda igihe cy’ibizamini kizaze mwiteguye, mubyine umuziki”. Polisi yakomeje ivuga ko abantu bakorera mu rugo bakwiriye kwita cyane ku kazi kabo.
Imibare ya Minisitiri y’ubuzima mu Rwanda yaraye itangajwe yerekana ko hamaze gupfa abantu 771.
Abarembye ni 70 naho abasaga 969 banduye kuri uwo munsi. Hasezerewe abantu 15. Kugeza ubu Leta imaze gukingira abantu 432,003.
