Abakobwa 70 bw’ubwiza, ubwenge n’umuco batangiye icyiciro cy’amatora mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12.
Ruzidana Kelia [Nimero 47] ni we ufite amajwi menshi kuko amaze kugira amajwi 30,624.
Ku mwanya wa kabiri hari Kazeneza Marie Merci [Nimero 26] ufite amajwi 28,239.
Nshuti Muheto Divine [Nimero 44] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 27,563.
Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38] ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 26,570.
Iradukunda Christian [Nimero 13] ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 24,327.
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan aherutse kubwira itangazamakuru ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari na ko bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.
Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by’amafaranga yinjije.
Ati “Kuri buri cyiciro umukobwa azageraho kuva muri ‘Pre-Selection’ kugeza mu bihe bindi bazaba batora kuri ‘finale’ no muri Boot Camp hose, umukobwa azagenda abona 20% by’amafaranga y’abamutoye.”
“Kandi ntabwo ari murandasi gusa cyangwa USSD gusa, ahubwo azajya agenda abona 20% y’abamutoye. Ni 20% y’amajwi yose y’abamutoye.”
Ijwi rya benshi mu bakobwa ryumvikanye kenshi, rivuga ko amajwi y’amatora yo kuri internet no kuri SMS uretse kubafasha gutambuka mu irushanwa, ariko amafaranga bashora atabagarukira.
Ibirori byo guhitamo abakobwa 20 bazajya muri ‘Boot Camp’ bizaba tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground i Gikondo.
Bizatangira saa kumi z’amanywa. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP.


Ruzidana Kelia [Nimero 47]


Kazeneza Marie Merci [Nimero 26]


Nshuti Muheto Divine [Nimero 44]

Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]


Iradukunda Christian [Nimero 13]
Inkuru bifitanye isano.
https://www.thechoicelive.com/miss-rwanda-2022-amatora-yabazatorwamo-nyampinga-wu-rwanda-yatangiye
