Byajemo imirwano! Kirikou Akili yongeye guhurira n’uruva gusenya i Kigali

Byajemo imirwano! Kirikou Akili yongeye guhurira n’uruva gusenya i Kigali

 Oct 20, 2025 - 15:12

Umuhanzi w’i Burundi, Kirikou Akili ntiyahiriwe n’igitaramo ‘Let’s Celebrate’ yatumiwemo cyabereye ‘Mundi Center’ mu ijoro ryakeye, kuko ibyari igitaramo byaje kurangira bijemo n’ingumi.

Ni igitaramo cyaraye kiririmbyemo abandi bahanzi nyarwanda barimo Davis D, Bushali, Yampano ndetse na Diez Dola ndetse bose bahanyuranye umucyo bitewe n’uburyo bishimiwe n’abafana babo.

Icyakora bavuga ko nta byera ngo de! Umuhanzi Kirikou Akili wari utegerejwe ku rubyiniro na benshi ntabwo yaje guhirwa kuko ubwo yari ageze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ageze ku yitwa ‘Aha nihe’, ibyuma bihita bimupfiraho.

Kirikou yagerageje kuririmbana n’abafana akoresheje umunwa, ariko abona ko bitaza gukunda birangira avuye ku rubyiniro indirimbo zose yari yateguye zitarangiye ndetse n’ibyo yari yijeje abafana be atabibahaye.

Icyaje gutera umujinya Kirikou n’abo bari kumwe, ni uburyo Davis D yaje kujya ku rubyiniro aririmba ibyuma bikora neza bituma bumva ko nta kabuza ari akagambane bakorewe, nibwo bahise batangira kurwana n’abarimo abanyamakuru n’abandi bari mu rwambariro (Back Stage), bavuga ko ari bo babiciye ibyuma.

Si ubwa mbere Kirikou ateje imvururu i Kigali, kuko ibi byigeze kuba mu gitaramo we na Double Jay baririmbyemo cya Yago yamurikiyemo album ye mu 2023, bitewe n’uko Double Jay yagiye ku rubyiniro atatanze indirimbo aza kuririmba.

Icyo gihe Double Jay yazamuraga indirimbo akanyuranya n'umu-Dj, bitewe n'uko atari yigeze amuha indirimbo mbere, birangira yegetse amakosa kuri Dj Phil Peter wari wacuranze icyo gihe.

Ibi nibyo byatumye Kirikou yizanira umu-Dj we n’abakora ku byuma, gusa na we byaje kurangira bimupfanye.

Kirikou ibyuma byamupfiriyeho yizaniye umu-dj we