Miss Mutesi Jolly agiye kujya aseka bitandukanye na mbere

Miss Mutesi Jolly agiye kujya aseka bitandukanye na mbere

 Apr 18, 2023 - 06:08

Vuba muratangira kumubona aseka amasaro agasesekara, Miss Mutesi Jolly yamaze kujya guhinduza inseko ye mu bitaro biri mu bikomeye ku isi.

Nyuma yo kujya I burayi akaba amazeyo iminsi itari mike, Mutesi Jolly akomeje kuzenguruka isi yishimira ibyiza amafaranga atanga.

Ku munsi w'ejo nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze iby'abantu bashatse kumutuburira ariko akabavumbura batari bagera ku ntego zabo.

Uretse ibyo, Nyampinga w'u Rwanda 2016, Umuyobozi wa Miss East Africa Mutesi Jolly iminsi amaze ku mugabane w'u Burayi yanyarukiye muri Turkey mu ivuriro ryitwa Dental Design Turkey Antalya rizwiho guhindura inseko z'abifite.

Yishyuye miliyoni eshanu Frws (€5000) muri icyo gikorwa. iri ivuriro riri mu yakomeye ku isi mu gutanga iriya serivisi. Rikaba rizwiho kwakira ibyamamare bivuye mu mpande zose z'isi.

Mu gushyiramo ariya menyo bakoresha Titanium metal doreko nta ngaruka igira ku buzima. Titanium metal ishobora guhindurwa buri myaka itanu kugeza kuri 15 ariko ishobora gukoreshwa ubuzima bwose (lifetime).

Mutesi Jolly ahatanya mu bihembo bya The Choice mu kiciro cya Influencer of the Year aho ahatanye na Alliah Cool ufite amajwi 618, Mutesi Scovia ufite amajwi 164, Mukansanga Salim ufite amajwi 21 na Mutesi Jolly ufite amajwi 15.