Amasomo 5 Titi Brown yigiye muri gereza

Amasomo 5 Titi Brown yigiye muri gereza

 Nov 17, 2023 - 18:46

Umubyinnyi kabuhariwe Titi Brown yahishuye amasomo atanu yigiye muri gereza yamazemo imyaka ibiri.

Umubyinnyi wabigize umwuga mu Rwanda Titi Brown uheruka kugirwa umwere ku kirego yari akurikiranweho cyo gusambanya umukobwa, yatangaje amasomo agera kuri atanu yigiye muri gereza ya Mageragere yagezemo mu 2021.

Mu kiganiro uyu mubyinnyi yagiranye na Isimbi TV, akaba yagarutse ku rugendo rwe metero ku yindi uburyo yafashwe agafungwa, ndetse n'urugendo rwe guhera ageze muri gereza kugera agarutse. Uyu musore kandi, akaba yagarutse ku mibereho ye akiri muto, aho yatangaje ko yabanje kubyina mu kabari ibizwi nko kumansura.

Titi Brown uheruka gufungura yagaragaye mu ruhame bwa mbere ari muri Gen-z Comedy 

Titi Brown, akaba yahishuye ko ari umwana wa mbere mu bana umunani bavukana, ikirenze kuri ibyo, akaba ari we witaga ku bana barindwi bandi, mu gihe nyina yari amaze gupfa mu 2019, kuko ngo se nta kazi yari afite.

Akaba yavuze ko urupfu rwa nyina rukimushegesha kuko ngo yapfuye kubera ubukene, ku mpamvu zuko yishwe na kanseri, mu gihe yajyaga kwa muganga bakavuga ko arwaye umuvuduko. 

Uyu musore agaruka ku buryo yafashwe, yagize ati " Ndabyibuka byari tariki ya 10 Ugushyingo 2021 ndi kwitegura igitaramo cya Omah Lay. Navuye aho narintuye Gikondo Sashemu ntega motari, ariko motari atarahaguruka, haza abagabo babiri bambaye sivire barambaza ati ni wowe Ishimwe Thierry? Naratunguwe cyane, ndababeshya mvuga ko atari nge gusa ko uwo tubana."

Titi Brown yatangaje uko yafashwe agafungwa 

" Twahisise tujyana mu rugo, mbabwira ko ari nge, ariko n'ubundi bari bazi ko ari nge. Bahise banyereka amakarita y'akazi ko ari abakozi ba RIB, duhita tujya kuri burigande, [.....] urugendo rutangira gutyo."

Titi Brown agaruka ku masomo yigiye muri gereza, akaba yahishuye ko intu cya mbere yize, ari ukudakina n'igihe ndetse no kudakinisha ubuzima. Ati " Isomo nize, ni ukudakina n'igihe, no kudakinisha n'ubuzima. Ikindi nize, ni ukumenya kubana n'abantu, kuko mu buzima tugira inshuti ebyiri; hari inshuti zirya ari uko tugiye, tukagira n'inshuti ziza ari uko tuguye."

Titi Brown wagaragaye mu gitaramo cya Gen-Z comedy yatangaje amasomo yize ari muri gereza

" Iyo utaragera mu byago, ntabwo wamenya gutandukanya izo nshuti, kandi zose tuba tugomba kubana nazo kandi tukamenya gutandukanya abo bantu. Nize uko nabana n'abantu hanze aha muri sosiyete, niga kirazira ndetse kandi niga n'indangagaciro Nyarwanda."

Uyu musore akaba yashimangiye ko uko biri kose uba ugomba gushima Imana, kandi ko ntacyo wakora utari kumwe n'Imana mu buzima bwawe. Ari nako yahishuye ko ari muri gereza hari byinshi yigiye kuri Bamporiki harimo indangagaciro n'umuco Nyarwanda.