Amakuru mashya yerekeye iminsi ya Michael Jackson, aracyagaragara nyuma yimyaka 14 atabarutse..
Firime ivuga ku buzima bwe yiswe “Killing Michael Jackson,” yayobowe kandi igakorwa na ZigZag, yateye impagarara ku mbuga nkoranyambaga. Irimo ubuhamya bw’abapolisi batatu bagize uruhare mu iperereza ku rupfu rw’uyu muhanzi.
Michael Jackson amaze imya 14 atabarutse
Iyi firime igaragaza ibintu bitangaje ku bisubizo by’isuzuma ryakorewe ku murambo wa Jackson, byerekana inkovu zitandukanye ku mubiri we. Muri iyi firime, hagaragajwe ko uyu muhanzi ufatwa nk'umwami wa Pop, yari afite uruhara yatwikirizaga ingofero y’imisatsi(wig) kugira ngo aruhishe.
Byongeye kandi, firime yerekana ko Jackson yari afite inkovu nyinshi ku mubiri we. Izi nkovu ngo zari mu bice bikurikira: Amatwi, izuru, urufatiro rw’ijosi, no mu bujana.
Amakuru mashya avuga ko Michael Jackson ari afite uruhara ndetse n'umubiri we wuzuye inkovu
Izi nkovu bikekwa ko ari ingaruka zo kuba yaragiye yisiga imiti ndetse akibagisha kenshi mu rwego rwo guhindura isura ye.
Urupfu rutunguranye rwa Jackson witabye Imana afite imyaka 50 ku ya 25 Kamena 2009, rwatunguye isi yose. Impamvu nyamukuru yateye urupfu rwa Michael Jackson, byavuzwe ko ari uguhagarara k’umutima kwatewe no kunywa cyane imiti igabanya uburibwe yahoraga afata.