Mu mpera z’icyumweru dosoje nibwo umuraperi wo muri America, Rick Ross n’ikipe ye imufasha mu bikorwa bye bya muziki bari mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Vancouver, aho bari yari yagiye kuhakorera igitaramo yise ‘Ignite Music Festival’.
Nubwo yari amaze gukora igitaramo kiza ariko bavuga ko nta byera ngo de! Kuko ibyari ibyishimo byaje kurangira bijemo n’ingumi mu buryo butunguranye.
Ubwo Rick Ross yari arangije kuririmba amanutse ku rubyiniro agiye mu rwambariro, nibwo bamwe mu bagize itsinda rye bamufashaga ku buhanga bw’ibyuma bacuranze indirimbo ‘Not Like Us’ y’umuraperi Kendrick Lamar bibagiwe ko yibasira umuraperi Drake uvuka muri iki gihugu.
Ako kanya Rick Ross n’umucungira umutekano bahise bazengurukwa n’itsinda ry’abantu batangira kubakubita ibipfunsi.
Ababakubitaga bakomezaga basubiramo amagambo bagira bati “Mu mujyi wacu! Ibyo ni ibiki?”
Ubwo aya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, Drake yaje kugaragaza ko ari ibintu yishimiye, bituma abantu bavuga ko nta kabuza ababikoze ari abantu bari batumwe na Drake yabishyuye, akaba ari we ubiri inyuma byose.
Rick Ross yakubitiwe muri Canada bazira gucuranga indirimbo ya Kendrick Lamar yibasira Drake
Biravugwa ko Drake ari we uri inyuma y'uru rugomo