Alien Skin yatangiye kwihorera kuri Pallaso

Alien Skin yatangiye kwihorera kuri Pallaso

 Jun 5, 2023 - 04:06

Alien Skin yatangaje ko yateguye igitaramo ku munsi umwe n'uwo Pallaso nawe agifiteho mu buryo bwo kwihorera ngo kuko aheruka kumukubita.

Mu Cyumweru cyashize nibwo umuhanzi Pallaso yadukiriye mugenzi we Alien Skin basanzwe bari n'inshuti aramuhuragura biratinda.

Ibyo bikimara kuba, Alien Skin yatangaje ko Pallaso ibyo yakoze agomba kuzabyishyura igiciro gihambaye ndetse atangaza ko byanga bikunze agomba kumwihoreraho.

Nyamara nubwo byari bimeze gutyo, abafana batangaje ko babikoze babishaka ngo mu buryo bwo kwamamaza igitaramo cya Pallaso.

Pallaso akaba afite igitaramo tariki ya 09 Kamena 2023, ariko mu buryo bwo kwihorera, Alien Skin nawe yahise ategura igitaramo kuri iyi tariki.

Alien Skin yateguye igitaramo ku munsi umwe n'uwo Pallaso yateguyeho icye 

Nyamara rero nubwo Alien Skin ateguye iki gitaramo kuri iyi tariki, guhera umwaka watangira Pallaso yari yakomeje kwamamaza igitaramo cye ndetse akora uko ashobora ngo igitaramo cye cyizabe umunsi hatazaba hari ikindi gikorwa cya muzika na kimwe.

Alien Skin ubwo yatangazaga ko yateguye igitaramo ku munsi umwe n'uwo Pallaso yateguyeho igitaramo cye, akaba yavuze ko yamukubise nta mpamvu afite ndetse yongeraho ko ubu ngubu kumwihoreraho bitangiye.

Magingo aya ikiri kwibazwa ni amaherezo yo guhangana hagati y'aba bagabo bakomeye mu muziki wa Uganda. Tubibutse ko igitaramo cya Alien Skin cyizabera Freedom city n'ubundi ku wa 09 Kamena 2023.