Davido agiye gutarama mu gikombe cy’Isi

Davido agiye gutarama mu gikombe cy’Isi

 Dec 18, 2022 - 10:53

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Davido aritegura gutaramira abitabiriye igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar ku mukino ugiye guhuza Argentin na France. Ni nyuma y’igihe apfushije umwana.

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido wo mu gihugu cya Nigeria agiye kugaragara ku rubyiniro ku mukino wo gusoza igikombe cy’Isi muri Qatar ku mukino usoza iri rushanwa nyuma y’igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika.

Davido ni ubwa mbere agiye kugaragara mu gitaramo nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu Ifeanyi w’imyaka itatu yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma.

Davido yakabaye yaragaragaye mu birori byo gutangiza iri rushanwa ariko yagize ibyago byo gupfusha umwana bituma asubika ibikorwa bya muziki, ku munsi w’ejo kuwa 17 Ukuboza 2022 nibwo Davido yari yagaraye ari muri stade imwe mu zakiniweho iki gikombe cy’Isi.

Mu kanya gashize Davido abinyujije kuri Instagram ye, nyuma y’amezi abiri ntakintu anyuzaho, yashyizeho amafoto amugaragaza yishimye ndetse yiteguye kuririmba.

Davido agiye gutarama mu gikombe cy'Isi mu birori bisoza iri rushanwa.

Davido kuva yapfusha umwana yari yarabyaranye na Chioma, ibikorwa bya muzika byose yari yarabihagaritse birimo n’ibyo yendaga gukora bizenguruka Isi yise “A.W.A.Y fest”

Umwana wa Davido, Ifeanyi w’imyaka itatu yapfuye aguye muri piscine.

Nyuma yo gupfusha umwana kuwa 01 Ugushyingo, Davido na Chioma bahise bashyingiranwa kuwa 06 Ugushyingo 2022.

Ibikorwa bya muzika uyu muhanzi yari afite yarabisubitse kugeza ubu.

Davido yongeye kugaragara mu ruhame ubwo yari mu gace ka Osogbo, muri Leta ya Osun, ubwo yari yahereje nyirarume wari watorewe kuba goverineri iyi leta, Ademola Adeleke ndetse n’ejo kuwa 17 Ukuboza 2022 ubwo yafotorwaga ari muri stade.

Davido na Chioma bahise bashyingiranwa ku wa 06 Ugushyingo.

Davido asanzwe ari mu ndirimbo “Hayya Hayya (Happy Together) irimo gukoresha mu gikomeje cy’Isi biteganyijwe ko agiye no kuyiririmba kuri iyi nshuro.

Inkuru bifitanye isano!

https://www.thechoicelive.com/davido-agiye-kongera-gutarama-nyuma-yo-gupfusha-umwana