50 Cent yifatiye ku gahanga Jay-Z n'umugore we Beyonce

50 Cent yifatiye ku gahanga Jay-Z n'umugore we Beyonce

 Feb 3, 2026 - 11:50

Umuraperi w’Umunyamerika 50 Cent yongeye gutera impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko atakibona Grammy Awards zitangwa mu buryo buboneye, ashimangira ko ibi bihembo ngororano bisa n’ibigenzurwa n’abantu bake, by’umwihariko Jay-Z n’umugore we Beyoncé.

Mu magambo ye, 50 Cent yavuze ko bidashoboka gusobanukirwa uko Jay-Z ashobora kuba afite hafi Grammy 25, mu gihe Beyoncé we amaze kwegukana zirenze 35, bigatuma yibaza niba koko ibihembo bishingira ku bwiza bw’umuziki gusa. 

Yagize ati:"Mu ncamake, hari abahanzi basohora indirimbo zikomeye, alubumu nziza, ariko bakamara imyaka yose nta Grammy n’imwe babonye.”

Uyu muraperi uzwiho kuvuga ibyo atekereza atazuyaje, yavuze ko hari abahanzi benshi batigeze bahabwa agaciro nubwo umusanzu wabo mu muziki w’isi ari munini. Ibi ngo bigaragaza ko hari politiki n’inyungu z’imbere muri sisiteme ya Grammy, aho amazina akomeye ahora ahabwa umwanya kurusha impano nshya cyangwa izindi njyana zititabwaho.

Nubwo ku mugaragaro Grammy zitangazwa nk’ibihembo bitangwa n’abanyamuryango ba Recording Academy, 50 Cent agaragaza ko abo banyamuryango batagaragaza neza isura nyayo y’umuziki wose, ahubwo bakagira aho babogamira.

Ibi bitekerezo bya 50 Cent byiyongereye ku by’abandi bahanzi benshi bamaze igihe banenga Grammy, bavuga ko ibi bihembo bitagihagarariye ukuri k’umuziki, bigatuma bamwe batangira kubona ko intsinzi nyakuri itagomba gupimirwa ku bihembo bya Grammy gusa, ahubwo ku rukundo rw’abafana n’ingaruka umuziki ugira ku bantu.

Izi mpaka zikomeje gufata indi ntera, aho bigaragara ko icyizere cya Grammy mu bahanzi no mu bakunzi b’umuziki gikomeje kugabanuka.

50 Cent ntiyumva ukuntu ibihembo byikubirwa na Beyonce n'umugabo we Jay-Z