2baba aratabariza abakuwe mu byabo

2baba aratabariza abakuwe mu byabo

 Jun 20, 2023 - 04:37

Umuhanzi 2baba arasaba abantu bose bifite gutanga ubufasha ku baturage ba Nigeria baba baravuye mu bice by'igihugu bitewe n'ibibazo binyuranye.

Innocent Idibia amazina nyakuri ya 2baba umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, kuri uyu 19 Kamena yari mu kiganiro n'Abanyamakuru i Lagos cyateguwe n'ikigo cye 'The 2baba Foundation' aho yashishikarije abantu gufasha abakuwe mu byabo.

2baba yabwiye abanyakuru ko nta nkunga ntoya cyangwa nyinshi ibaho mu gihe uri gufasha abavuye mu byabo, ahubwo ko baba bakeneye urukundo no kwitabwaho kurusha ibindi. 

Uyu muhanzi akaba yarasangije abanyamakuru inkuru ye ubwo yasuraga imwe mu nkambi y'abavuye mu byabo. Aha akaba yaravuze ko yiyumvishaga neza umubabaro wabo kandi ngo akumva yabafasha buri kimwe cyose ashoboye.

2baba arasaba abantu kugoboka abavuye mu byabo

2baba ati " Ubwo naganiraga nabakuwe mu byabo, nabonye akababaro kabo mu maso yabo kandi nabonaga ko badatuye kandi bankeneye. Ntushobora kubakorera ibihagije ariko ntidukwiye gucika intege. Tugomba gukomeza guha abo bimuwe inkunga uko dushoboye kose."

Akaba yarakomeje ati " Iyi niyo mpamvu nshishikariza abantu gufasha abatishoboye, cyane cyane abimuwe kuko nta kintu gito cyane cyo gutanga. Kandi gutanga ntibyakagombye kuba kwiyerekana ahubwo byakagombye kuba bigamije gushishikariza abandi gukora ibikorwa byiza."

Hagati aho 2baba akaba asanzwe ari na ambadaderi w'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe impunzi ku Isi Nations High Commission for Refugees (UNHCR). Akaba yaraboneyeho gusaba Abanya-Nigeria gutuma abavuye mu byabo bongera ku mwenyura.