The choice award; abahataniye ikiciro cya Best actor of the year

The choice award; abahataniye ikiciro cya Best actor of the year

 Mar 22, 2023 - 11:53

Best actor of the year ni igihembo gihabwa umukinnyi mwiza wa film uba waritwaye neza mu mwaka w'igihembo.

Muri uyu mwaka, The choice award 2022 mu kiciro cya Best actor of the year, gihataniwe n'abarimo Papa Sava, Nyaxo, Clapton Kibonke, Bamenya ndetse na Rusine.

               1. PAPA SAVA

Papa Sava witiriwe Film ye akinamo yitwa Papa Sava mu mwaka washize ikaba yarakomeje gushinga imizi no kurushaho gukundwa cyane.

Papa Sava yazibye icyuho cya Ndimbati wari waratawe muri yombi kandi barakinanaga muri film imwe ariko agerageza uko yagumana abafana ba Ndimbati. 

               2. NYAXO

Undi uhataniye iki gihembo, ni umunyarwenya Nyaxo umenyereweho gusetsa abantu abinyujije muri film akina akanyuza ku rubuga rwa YouTube. 

Nyaxo mu mwaka ushize, yajyaga ashyira hanze film eshatu mu cyumweru ku rubuga rwe rwa YouTube bigaragaza imbaraga yakoresheje muri uriya mwaka.

Uyu munyarwenya Nyaxo yakunze gukinana na Ramyboy, Puissant ndetse n'abandi bafatanyije mu gusetsa abantu.

                   3. CLAPTON KIBONKE 

Clapton Kibonke wigaragaje mu mwaka ushize, nawe ni undi uhanze amaso ibihembo bya The choice award y'umwaka wa 2022.

Clapton Kibonke yakinanye na Rusine igihe kirekire ndetse akabyongeraho no gukina mu umuturanyi series ndetse na nubu agikinamo.

               4. BAMENYA 

Ntawakwirengagiza nkana undi wagaragaje imbaraga ndetse no gukunda ibyo akora (gukina film) ariwe Bamenya.

Bamenya ni undi urimo guhatanira igihembo cya Best Actor of the year abifashijwemo na Film ye yise Bamenya.

Bamenya ni Film y'uruhererekana imaze igihe ikinwa ndetse yarigaruriye imitima y'abantu benshi cyane cyane bikaba byarabaye akarusho mu mwaka wa 2022.

Iyi fiilmi Bamenya ayikinamo ari umukozi wo mu rugo biha isomo abantu benshi ryo kutishyira hejuru uko baba bameze kose kuko akina mu mwanya mubi kandi ariwe nyiri film.

Amatora akomera iyo na nyiri gutora abanza kubura uwo atora nuwo areka, Iyi niyo mpamvu mu guhitamo abahatanira ibihembo, haba hashyizwemo abitwaye neza bose kugira ngo abantu bahitemo uwahize abandi. 

                   5. RUSINE 

Rusine Patrick yaje atazwi ariko mu gihe gito akaba amaze kuba ikimenya bose, nawe ahataniye iki gihembo cya Best actor of the year.

Rusine umwaka ushize wamubereye umwaka w'igutangaza ndetse n'inyenyeri yamumurikiye mu buzima bwe.

Muri film isekeje ya Rusine na Kibonke (yari rusine afatanyije na kibonke) yanyuze abantu ndetse baba ibimenyabose dore ko nta muntu utari ubazi.

Abo nibo the choice yahisemo ko aribo bakwiye kuvamo umwe witwaye neza mu gukina Film mu mwaka wa 2022.

Ibihembo byari biteganyijwe gutangwa kuri 26, byimuriwe kuri 30 werurwe abahataniye ihi bihembo bongererwa iminsi yo gutorwa.

Niba ushaka gutora uwo wifuza watwara iki gihembo, nyura aha; https://events.noneho.com/TheChoiceAwards21675156131541