Yabanje kumuca amazi! Uko Bruce Melodie yahuye na Coach Gael

Yabanje kumuca amazi! Uko Bruce Melodie yahuye na Coach Gael

 Jan 15, 2025 - 17:12

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze uko yahuye bwa mbere na Coach Gael kugera bemeranyije gukorana, ndetse ahishura ko ubwo bahuraga yamurebye aramwitegereza atangira kumuca amazi abona nta mafaranga afite.

Bruce Melodie yatangaje ko bwa mbere yahuriye na Coach Gael Zanzibar muri Tanzania bahujwe na Made Beat bari basanzwe bakorana, ariko bagihura abanza kubona nta mafaranga afite. 

Aganira na B&B Kigali FM, yavuze ko umunsi umwe Made Beat yari agiye kwerekeza muri Tanzania amubwira ko hari umuntu ushaka kumushoramo amafaranga bibaye byiza yaza bakajyana bakavugana.

Yavuze ko yapinze ibyo Made Beat yamubwiraga, kuko atiyumvishaga ukuntu umuntu yamugirira impuhwe ngo amuhe amafaranga, ariko ageze aho yemera kujya yo, ariko nabwo agenda agiye mu biruhuko.

Ati "Twageze ku kibuga cy'indege twakirwa na Kenny murumuna wa Coach, ariko nkimubona mbaza Made Beat ati ese uyu ni we wambwiraga? arambwira ati oya si we.

"Nkihura na Coach nabonaga ari umuntu muto mu myaka, nkibaza ahantu yakuye ama miliyoni y'amadorari nkumva ntibishoboka, ntangira kumva bankinishije."

Nubwo Melodie yabonaga nta mafaranga Gael afite, ariko ngo yaje gukuramo telefone atangira kwikangamo, amubaza umubare w'amafaranga akoresha mu muziki mu mwaka.

Ati "Yarambajije ati ese muri uyu mwaka nko kugira ngo ukore gahunda zawe neza wakenera nk'amafaranga angahe? Namubwiye ibihumbi 250$ . Twahereye aho tuvugana." 

Yakomeje avuga ko nyuma bagarutse mu Rwanda basinyana amasezerano y'imikoranire, ndetse baza no kwiga neza umushinga wa Kigali Universe kugera batangiye kuwushyira mu bikorwa.