Kamanzi Donton w’imyaka 21, wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri Tumba College of Technology iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gukwiza ibihuha ko yashimuswe n’abagizi ba nabi, se akamwoherereza 100.000Rwf.
Donton ukomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha byo gukwirakwiza ibihuha no gutekera umubyeyi we umutwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yabanaga na bagenzi be babiri ku ishuri baba muri geto, baza guteranyiriza amafaranga ibihumbi 125Rwf yo kubatunga barayamuha arayabika.
Nyamara rero ngo yaje kuyajyana muri betting yose arashyira abura uko abibwira abo babanaga kandi abura n'uko ayasaba iwabo birangira atetse imitwe yo kuvuga ko yashimuswe.
Ku wa 28 Ukuboza Donton nibwo yagaragaye muri santere y'iwabo afite ibikomere, no mu maso naho yahindanye, atangira kuvuga uko yashimuswe, ariko ababyeyi be bitabaza inzego z'umutekano kugira ngo bamenye uwashimuse umwana wabo, ariko nyuma biza kugaragara ko ari imitwe atabwa muri yombi, nawe arabyemera avuga uko byagenze.
