Ubundi u Burusiya bushaka iki kuri Ukraine?

Ubundi u Burusiya bushaka iki kuri Ukraine?

 May 30, 2023 - 08:58

U Burusiya bwongeye kugaragaza icyo bushaka kugira ngo buhe Ukraine amahoro.

Mu gihe iminsi 461 yihiritse u Burusiya butangije ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine nk'uko babyita, bongeye gushyira ku meza ibyo bakeneye kugira ngo bahagarike intambara.

Dore ibyo u Burusiya bwashyize ku meza:

1. Ukraine igomba kwemera ko itazajya muri OTAN no mu Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

2. Abaturage bavuga ururimi rw'Ikirusiya bagomba kubahwa kandi bagabwa uburenganzira nk'abandi banya-Ukraine bose, ndetse urwo rurimi rukemerwa mu nzego za Leta zose.

3. Ukraine igomba kutagira uruhande ibogamiraho hagati y'u Burusiya n'u Burengerazuba bw'isi, ndetse ibyo bikandikwa mu itegekonshinga.

4. Ukraine isabwa kwibwiriza ikabwira ingabo zabo zigahagarika imirwano ndetse ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bigahagarika intwaro byohereza.

5. Ukraine igomba kwemera ko ibice bya: Kherson, Luhansk, Donesk na Zaporizhzhia byarangije kwitangariza ko ari intara zigenga zitayibarirwaho.

5. Mu byo Ukraine igomba gutekereza, igomba kwikuramo igitekerezo cy'intara ya Crimea yabaye iy' u Burusiya mu 2014.

Abarusiya bavuga ko ibi ngibi Ukraine igomba kubanza ikabyemera nta na kimwe kivuyeho, hanyuma ibiganiro by'amahoro bikabona gutangira. Ibyo ngo bitabaye, intambara izarwanwa imyaka amagana.

Nyamara ku ruhande rwa Ukraine nabo hari ibyo basaba kugira ngo intambara ihagarare, ari nabyo tuzareba mu kindi kiganiro.