Ingaruka zo kuraza telefone hafi yawe

Ingaruka zo kuraza telefone hafi yawe

 Feb 26, 2023 - 03:59

Dore zimwe mu ngaruka zo kuraza ibikoresho by'ikoranabunga hafi yawe nk'uko bigaragazwa n'abahanga mu ikoranabuhanga ndetse no mu buzima bwa muntu by'umwihariko Telefone.

Mu isi y'iterambere tugezemo kuri ubu ,usanga abantu akenshi biganjemo urubyiruko rujya kuryama hafi y'uburiri hari ibikoresho by'ikoranabunga cyane telefone zigendanwa.

Abahanga bagaragaza ko kuryama mu cyumba kirimo mudasobwa( computer), telefone ( smartphone), Wireless zicometse ndetse n'ibindi binyuranye bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Abahanga bari gutunga intoki urubyiruko ruraza izi telefone zigezweho nka smartphone ku misego ndetse bamwe bakararana nazo, ko bari kwishyira mu kaga.

Dore zimwe mu ngaruka ziterwa no kuraza telefone hafi yawe ku buzima bwawe:

1. Telefone yateza inkongi mu cyumba

Iyo uraje telefone ku musego cyangwa ukayirarana nk'uko bamwe babigenze, bateri(battery) ya telefone irashyuha ikaba yasandara umuriro ukaka.

Niba ugiye ku ryama zimya telefone yawe cyangwa uyishyire mu kadege bituma nta kintu nakimwe telefone yakora. Telefone isohora imirasire ya electromagnetic yangiza umubiri.

2. Gufungura tefone uba ushyira ubuzima bwawe mu kaga igihe uryame 

Mu busanzwe, terefone zigendanwa zisohora imirasire itanga ibimenyetso bigera muri MHz 900, kubera iyo mpamvu, kugumisha terefone zigendanwa hafi yawe igihe kirekire bishobora gutera umutwe, kubabara imitsi, n'ibindi bibazo bikomeye by'ubuzima.

3. Kunanirwa gusinzira 

Ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo televisiyo, mudasobwa, Telefone n'ibindi bisohora amabara y'ubururu, iyo mbere yo kuryama uri kubikoresha, bituma umusemburo wa melatonin utanga ibitotsi udakora.

Impamvu bituma udasinzira ni uko uyu musemburo wa melatonin uba ucyakira ibimenyetso by'uko ari kumanywa, wakohereza ibimenyetso byo kuryama ukazitirwa n'urumuri rw'ubururu rwo ku manywa,bikaza gutuma ubura ibitotsi.

Kuri iyi ngingo abantu bagirwa inama yo kudakoresha ibi bikoresho mbere y'amasaha abiri mbere y'uko ujya kuryama.Ikindi kandi ugashyira ibi bikoresho mu cyumba utaryamamo.

Muri rusange uburyo bukwiye bwo gukoresha Telefone, niba ugiye kuryama shyira telefone muri metero myinshi kure yawe cyangwa uyizimye.

Irinde gucomeka telefone ku muriro iruhande rwawe kuko irashyuha ikaba yagutwika nk'uko twabibonye haruguru.