Ku gicamunsi cyo ku wa 20 Kamena nibwo Perezida Hakainde Hichilema yakiwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe.
Ari nako ku mugoroba wo ku wa 20 Kamena, muri Serena Hotel, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Hakainde Hichilema.
Byari nyuma y'ibiganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiriye mu muhezo byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Zambia n’uburyo bwo gukomeza kuwuteza imbere.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema
Muri uwo musangiro, Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Perezida wa Zambia ari igihamya cy'ubucuti hagati ya Zambia n'u Rwanda.
Ku wa 21 Kamena kandi Perezida Hakainde Hichilema akaba yarasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yaciye bugufi yunamira abasaga ibihumbi 250 bahashyinguye.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko u Rwanda rwahuye n’akaga kasize ihungabana mu Banyarwanda no ku kiremwa muntu.

Perezida Hakainde Hichilema yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu 1994
Nyuma yuko Perezida Hakainde avuye ku Rwibutso rwa Kigali, we na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru aho Ibihugu by’u Rwanda na Zambia, byiyemeje gufatanya kubaka amahoro arambye, kuyasigasira no kubyaza umusaruro umubano mwiza bifitanye bityo ababituye bakarushaho kubyungukiramo.

Perezida Kagame na Hakainde Hichilema ubwo bari imbere y'itangazamakuru
Ari nako kandi Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ubushake bwabo bwo guteza imbere ubuhahirane n'ubutwererane hagati y'Abanyarwanda n'Abanya-Zambia.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita kandi kuri uyu 21 Kamena, Perezida Hichilema ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda bitabiye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari n’ama banki, Inclusive FinTech Forum 2023, irimo kubera I Kigali.


Perezida Kagame na Hakainde Hichilema bitabiriye inama ya nclusive FinTech Forum 2023 iri kubera i Kigali
Uruzinduko rwa Perezida Hakainde Hichilema rubaye nyuma y’igihe kirenga umwaka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiriye uruzinduko muri Zambia aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano anyuranye.
