Iyi nyandiko ya Un ivugako Ubuhinde (India) izagira abaturage benshi igaca ku Bushinwa (Chana) mu 2023. Ibi bigaragazwa na World Population Prospects 2023.
Ubwo isi yizihizaga umunsi wahariwe abaturage (World Population Day”.
Bwana Antonio Gutterres uyobora Un yagize ati:”Uyu munsi turizihiza umunsi wahariwe abatuye isi. Ariko tugiye kuba miliyali 8 zituye iyi si. Ni ngombwa ko twubaha ikiremwamuntu , ni ngombwa kurwanya ko abana bavuka bagapfa”.
Kuva mu 1950 abatuye isi biyongera ku ijanisha rigenda biguru ntege. Umuryango w’abibumbye werekanako mu 2030 isi izaba ituwe na miliyali 8.5 nahp mu 2050 ikazaba ituwe na miliyali 9.7. Mu 2080 isi izaba ituwe na miliyali 10.4 kugeza mu 2100.
Afurika izaba izingiro ryo kurumbuka
Kimwe cya kabiri cy’abizoyongera ku batuye isi mu 2050 bazaba aribo mu bihugu 8. Ni Repubulika ya Congo (RDC), Egypt, Ethiopia, India, Nigeria, Pakistan, Philippines na Tanzania. Ibihugu byo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara nibyo bizaba bifite abaturage barumbutse mu 2050.
Isi ihangayikishijwe no guhangana n’ubukene , kurwanya inzara, guteza imbere ubuvuzi n’uburezi butanga umusaruro. Kugera ku ntego zirambye (SDGs) birasaba guteza imbere ubuvuzi, uburezi, uburinganire bizafasha kurwanya ukwiyongera ku batuye isi.
