Umuhanzi Rema ategerejwe i Kigali

Umuhanzi Rema ategerejwe i Kigali

 Oct 18, 2023 - 13:19

Bidasubirwaho umuhanzi Rema azaba ari mu iserukiramuco rya "Trace Awards and Festival" ritegerejwe mu mpereza z'icyumweru muri BK Arena.

Icyamamare mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria Divine Ikubor wamamaye nka Rema, Trace Group yateguye Trace Awards and Festival itegerejwe i Kigali mu mpera z'icyumweru Cyumweru, batangaje ko uyu muhanzi nawe yongewe ku rutonde rw'abahanzi bazaba bari i Kigali.

Mu butumwa Trace Group yacishije ku rukuta rwabo rwa Instagram, bakaba ari ho bashyize ifoto yuyu musore bavuga ko azaza mu Rwanda. Rema akaba yaraciye ibintu mu ndirimbo "Calm down" ndetse akaza no kuyisubiranamo n'umunyamerika Selena Gomez ikomeza gukundwa mu isi yose.

Rema yiyongereye ku bahanzi bazaba bari i Kigali muri Trace Awards and Festival

Rema akaba atari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda, dore ko yahaherukaga mu 2021 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo gusoza umukino wa nyuma wa Basketball w'abakinnyi b'intoronywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali.

Ni mu gihe uyu muhanzi aje yiyongera ku bandi bahanzi bategerejwe muri iri serukiramuco rizatangira ku 20-21 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Mu bandi bahanzi bazaza i Kigali barimo: Davido, Kizz Daniel, Asake, Yemi Alade, Diamond Platnumz ndetse n'abandi benshi. Ni mu gihe The Ben na Bruce Melodie nabo batazahatangwa.

Rema wamamaye mu ndirimbo Calm down azaba ari I Kigali