Ni umukino ufite igisobanuro kitari gukina gusa ahubwo harimo ihangana rikomeye.
Amakipe yombi amaze guhura inshuro 185 aho Manchester United ariyo imaze gutsinda imikino myishi aho imaze gutsinda inshuro 77 , Manchester City imaze gutsinda inshuro 55 naho kunganya inshuro 53.
Umukinnyi watsinze ibitego muri uyu mukino ni Wayne Rooney wahoze akinira Manchester United yatsinzemo ibitego 11.
Umukinnyi wakinnye uyu mukino inshuro nyinshi ni Ryan Giggs wahoze akinira Manchester United aho yakinnye imikino 36.
Umukino wa mbere wahuje aya makipe wabaye 1881 icyo gihe Manchester United yatsinze Manchester City ibitego 3-0.
Intsinzi zikomeye zabaye muri uyu mukino.
1926 Manchester United 1-6 Manchester City.
1955 Manchester United 0-5 Manchester City.
1994 Manchester United 5-0 Manchester City.
2011 Manchester United 1-6 Manchester City.
Ni iki gikomeza uyu mukino ?
Usibye kuba ari amakipe yombi ari mu makipe ahabwa amahirwe mu gutwara ibikombe ni amakipe ahangana cyane kuva cyera.
Aya makipe yombi asangiye inkomoko kuko yombi akomoka I Manchester mu mujyi wo mu bwongereza.
Manchester United niyo yabanje kubaho kuko yashinzwe mu 1878 icyo gihe niyo kipe yabaga i Manchester kuko yari itaritwa Manchester United ahubwo yitwaga Newton Heath.
Manchester United yakomeje kuba ikipe y’abari batuye I Manchester kuko bose babaga bayishyigikiye kuko ariyo babonaga yo kubaserukira.
Mu 1880 inkuru mbi yatashye mu mitima ya bamwe bari batuye I Manchester ubwo bumvaga ko hari indi kipe yavutse muri uwo mujyi yitwaga St. Mark’s (West Gorton).
Kuva uwo munsi ihangana ryaratangiye hagati ya Newton Heath na West Gorton arizo zaje kuba Manchester zubu.
Mu 1887 West Gorton yaje guhinduka Ardwick Association Football Club kugirango yemeze abaturanyi ba Newton Heath bayisererezaga ko bameze nk’ikigo cy’ishuri cyangwa ikipe y’urusengero.
Mu 1904 Newton Heath yabonaga abantu batangiye kuyitiranya na Ardwick Association Fc yahise ihindura izina yitwa Manchester United kugirango yizereko umuntu n’avuga Manchester age yumva ikipe imwe yaho ariyo Manchester United.
Ntibyasabye igihe kinini kuko abaturanyi babo ba Ardwick Association football club izina ryabo ryanze gufata kandi bakabona abantu bamaze kumenya Manchester United cyane kurusha uko bo babazi bahise bafata izina rya Manchester nk’izina bari basangiye bongeraho City kugirango bakomeze kwirukanka inyuma ya Manchester United ariko bo biyita Manchester City kuko bari baturiye umujyi cyane.
Manchester United kuva ubwo ntibyayishimishije kuko bavugaga ko Manchester City itazi guhanga ibintu byayo n’ikimenyimenyi amazina abiri babanje kwiyita yanze gufata ariyo West Gorton na Ardwick Association football club bakaba baraje gufata Manchester bakaryiyitirira.
Kuva icyo gihe uyu mukino wakomeje gukomezwa nuko abafana ba Manchester United bavugako abaturanyi babo ari abavuzanduru bigatuma babaha akato ariko no kwa Manchester City bakavuga ko aribo banya mujyi bityo Manchester United ako gace katabaho ahubwo ari abimukira.
Manchester United na Manchester City wakomeje kuba umukino w’amateka kuko iyo Manchester United yatsindaga abafana bayo bahitaga bashyira ibyapa mu mujyi wose byanditseho ngo Manchester is red bivuze ngo Manchester ni umutuku naho iyo Manchester City yatsindaga abafana bayo bahashyiraga ibyanditseho ngo Manchester is Sky blue bisobanuye ngo Manchester ni ubururo bw’ikirere.
Uyu mukino warakomeye kuruta uko abantu babitekerezaga ku buryo umukinnyi wakiniye Manchester United atabaga yakinira Manchester City iyo yabikoraga abafana bamwangaga ubuzira herezo.
Bamwe mu bakinnyi bakiniye amakipe yombi bakihanganira gutukwa.
Billy Meredth, Denis Law, Brian Kidd, Terry Cook, Peter Schmiechel, Anderw Cole Carlos Tevez n’abandi.
Aba bakinnyi bose iyo babaga bashaka gukinira amakipe yombi babaga biteguye kuva mu ikipe imwe ajya mu yindi yabaga yiteguye guterwa amacupa no gukorerwa ibindi bibi.
Ibi nibyo byatumye Cristiano Ronaldo wari wamaze kumvikana na Manchester City kuyikinira yisubiraho bigatuma agaruka I Manchester kuri Ole Trafford.
Ubu uraza kuba umukino ukomeye kubera ko Manchester United n’umutoza wayo Ole Gunner Solskjær bagomba gutsinda uyu mukino kuko uri mu mikino yahawe nk’ikizamini.
Pep Guardiola arashaka gutsinda uyu mukino kugirango yongere kwirukanka inyuma ya Chelsea Fc na Liverpool zimaze kumusigamo intera nini.
Uyu mukino uraza gukomezwa n’uko usibye kuba Manchester United na Manchester City ari umukino ukomeye umutoza wa Manchester United Ole Gunner Solskjær ni umwe mu bakinnyi bakinnyi bakinnye uyu mukino kandi azi icyo usabanuye cyane bityo agomba kuwutsinda kugirango yigarurire icyizere zy’abafana.
Pep Guardiola ni umwe mu batoza bakomeye ariko yamaze kwerekana ko agorwa na Ole Gunner Solskjær akeneye gutsinda uyu mukino kugirango imibare ye yongere kuzamuka.
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane muri uyu mukino aheruka gukina mu 2009.
Cristiano Ronaldo kandi ni umwe mu bakinnyi bakunze gutsinda amakipe atozwa na Pep Guardiola aho amaze kuyatsinda ibitego bisaga 40.
Imikino iheruka kubahuza iheruka kubahuza Manchester United yari yayitwayemo neza ugereranyije na Manchester City.
08 werurwe 2020 Manchester United 2-0 Manchester City.
12 ukuboza 2020 Manchester United 0-0 Manchester City.
6 Mutarama 2021 Manchester United 0-2 Manchester City.
07 werurwe 2021 Manchester City 0-2 Manchester United.
Uyu mukino iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu saa 14:30 kuri stade ya Manchester United Old Trafford.
