Ish kevin ubwo yari mu kiganiro n’abafana imbona nkubone (Live) ku rukuta rwe rwa Instagram yabajijwe n’abafana imishinga afitiye maze asubiza ati:”Gahunda ni uguhindura ibintu (GameChanging)".
Ish Kevin kandi yabajijwe n’umukunzi we niba yaba afitanye ikibazo n’umuhanzi B-Threy abihakana yivuye inyuma ati”Ntakibazo nagirana na B-Threy ni mukuru wange mu muziki ni (Landlord)".

Ish Kevin ari mu bakunzwe muri iyi minsi (instagram photo)
Yakomeje avuga ati "ahubwo mujye ku rukuta rwe rwa YouTube murebe indirimbo ye nshya yitwa IGIFURI".
Ibi byaje nyuma yuko hari amakuru avuga ko aba bahanzi bashobora kuba bafitanye amakimbirane ari nabyo byaba byaravuyeho zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe zirimo iyitwa BIBI ya B-Threy na BROCODE ya Ish kevin afatanyije na RIRIMBA, Og2tone na Kenny K Shot.
Ishi kevin aherutse gusohora indirimbo yise Babahungu yaje ikurikira No cap na Muyomba ya Bushali, og2tone, RIRIMBA na Ish kevin.
Ni mu gihe B-Threy we yasohoye iyitwa IGIFURI nyuma y'uko yari yashyize hanze iyitwa AYE.
