Sacha Kate wabaye isereri ku mbuga nkoranyambaga ni muntu ki?

Sacha Kate wabaye isereri ku mbuga nkoranyambaga ni muntu ki?

 Sep 3, 2024 - 14:04

Ku mbuga nkoranyambaga nta yindi nkuru iri kugarukwaho cyane uretse iy'umukobwa witwa Agasaro Sandrine uzwi nka Sacha Kate, bitewe n'amashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari aye akomeje gucicikana, gusa uyu mukobwa si ubwa mbere agarutsweho cyane kubera imiterere ye.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane by'umwihariko urubuga rwa X (Twitter), nawe ushobora kuba wabonye amashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari aya Sacha Kate cyangwa se nawe ubu ukaba uyafite muri telefone yawe cyangwa mudasobwa.

Ni amashusho yagiye hanze arimo abakobwa babiri bari kuryamana bahuje ibitsina, ndetse bikaba bivugwa ko umwe muri bo ari uyu mukobwa Sacha.

Mu 2012 Sacha yabaye umwe mu bakobwa bagize amahirwe yo gitumirwa mu bihembo byatangiwe mu gihugu cya Cote D'Ivoire, byitwaga 'Kora Awards'.

Uyu mukobwa kandi yitabiriye amarushanwa y'ubwiza yateguwe na sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda abasha kugira amahirwe yo kuza mu bakobwa batatu ba mbere n'ubwo atabashije kuryegukana. Nyuma nibwo yatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro dore ko icyo yatangiye kujya agaragara ku byapa byamamaza iyi sosiyete.

Sacha Kate yaje gukomeza inzira y'ubwamamare ndetse nyuma atangira kujya agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda (Video Vixen).

Uyu mukobwa kandi nyuma nawe yaje kwinjira mu by'ubuhanzi uretse ko atabishyizemo imbaraga cyane, kuko nyuma yaje kubitera umugongo.

Si ibyo gusa kuko yaje no kwamamara cyane kubera gukundana n'abahanzi batandukanye by'umwihariko Nizzo Kaboss wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys, gusa nyuma byaje kurangira batandukanye.

Ntabwo ari ubwa mbere anyeganyeje imbuga nkoranyambaga 

Mu mwaka wa 2019, uyu mukobwa yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto yari ashyize hanze yambaye imyenda y'imbere gusa (Ikariso n'isutiye).

Icyo gihe uyu mukobwa yavugishije, aho bamwe bavugaga ko yataye umuco, ko iyi mwambarire idakwitiye umukobwa w'umunyaRwandakazi dore ko muri icyo gihe abantu bari batarumva neza kuba umukobwa yakwambara imyenda y'imbere akifotoza.

Kuri ubu uyu Sacha yatangiye urugendo rushya rwo kubaka izina rye mu bijyanye no guhaga imideli, yibanda cyane ku myambaro, ibirungo by'ubwiza, imibavu n'ibindi.

Muri Mata 2024, Sacha yashyize hanze amafoto agaragaza ko yahuye na rurangiranwa mu bucuruzi bw'imibavu, Roja Dove, umaze imyaka 40 akora ubu bucuruzi.