Umukino w'ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC niwo mukino wabanjirije indi y'umunsi wa 12 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda muri ruhago.
Ni umukino waje Bugesera y'umutoza mushya Haringingo Francis itaragaruka mu bihe byiza dore ko yari yratsinzwe itatu mu mikino itanu iheruka ikanganya ibiri, mu gihe Rayon Sports yo yari yaratsinze imikino itatu ikanganya ibiri.
Uyu mukino ntiwigeze woroha ku mpande zombi ariko abafana ba Murera batashye baseka, kuko babashije gucyura amanota atatu kubera igitego kimwe cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 12.
Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ihita izamuka igera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho irushwa amanota abiri na APR FC, n'ubwo yo itarakina umukino wayo.
Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC ntiwari woroshye
Bugingo Hakim yahaye Murera amanota atatu
Uko indi mikino y'umunsi wa 12 ipanze:
Ku wa Gatandatu
15:00: Etoile de L'Est vs Amagaju FC
15:00: Muhazi United vs Etincelle
15:00: Musanze FC vs Gorilla FC
15:00: Police FC vs Marine FC
15:00: Sunrise vs Gasogi United
18:00: Kiyovu Sports vs APR FC
Ku Cyumweru
15:00: AS Kigali vs Mukura
