RPL12:Rayon Sports yabanjirije izindi gutahana atatu

RPL12:Rayon Sports yabanjirije izindi gutahana atatu

 Dec 1, 2023 - 19:01

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imikino y'umunsi wa 12 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikura amanota atatu kuri Bugesera FC.

Umukino w'ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC niwo mukino wabanjirije indi y'umunsi wa 12 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda muri ruhago.

Ni umukino waje Bugesera y'umutoza mushya Haringingo Francis itaragaruka mu bihe byiza dore ko yari yratsinzwe itatu mu mikino itanu iheruka ikanganya ibiri, mu gihe Rayon Sports yo yari yaratsinze imikino itatu ikanganya ibiri.

Uyu mukino ntiwigeze woroha ku mpande zombi ariko abafana ba Murera batashye baseka, kuko babashije gucyura amanota atatu kubera igitego kimwe cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 12.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ihita izamuka igera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho irushwa amanota abiri na APR FC, n'ubwo yo itarakina umukino wayo.

Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC ntiwari woroshye

Bugingo Hakim yahaye Murera amanota atatu

Uko indi mikino y'umunsi wa 12 ipanze:

Ku wa Gatandatu

15:00: Etoile de L'Est vs Amagaju FC

15:00: Muhazi United vs Etincelle

15:00: Musanze FC vs Gorilla FC

15:00: Police FC vs Marine FC

15:00: Sunrise vs Gasogi United

18:00: Kiyovu Sports vs APR FC 

Ku Cyumweru

15:00: AS Kigali vs Mukura