Kuva mu mpera za Mata 2025, nibwo byatangiye kuvugwa ko muri 1:55 AM abahanzi babarizwamo barimo Ross Kana, Kenny Sol na Element batabanye neza n'ubuyobozi bwayo ndetse ko bamwe bari hafi gusezeramo.
Ibi byashingirwaga ku makuru yaturukaga imbere muri label, ariko abahanzi ndetse n'ubuyobozi bwa 1:55 AM nta kintu bigeze babitangazaho ndetse mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa 1:55 AM, Kenny Mugarura yagiranye n'itangazamakuru icyo gihe yatangaje nta kibazo bafitanye n'abahanzi ndetse ko bafite imishinga bari gukorana kandi ko mu minsi mike bazayishyira hanze.
Gusa bidateye kabiri, ibi yavuze byaje guhinyuzwa n'ibaruwa Ross Kana yashyize hanze tariki 04 Gicurasi 2025 yemeza ko yamaze gutandukana na 1:55 AM.
Habaye iki cyatumye afata umwanzuro wo gusezera?
Ross Kana aganira na Radio Rwanda yavuze ko byatangiye ubuyobozi bwa 1:55 AM nta mwanya bukimubonera nk'umuhanzi bareberera inyungu ngo baganire ku mishinga ye, ugasanga ahora abirukaho agira ngo bamuhe amafaranga akore amashusho y'indirimbo.
Ibi byatangiye gufata intera by'umwihariko ku ndirimbo 'Mami', aho nyuma y'uko imaze gukorwa mu buryo bw'amajwi yashatse abayobozi be ngo bamuhe amafaranga akore amashusho y'indirimbo isohoke dore ko yari amaze igihe nta ndirimbo ashyira hanze, ariko kubabona biba ikibazo gikomeye.
Nyuma yo kumara igihe kinini abahamagara ngo baganire barebe amafaranga akenewe bayamuhe akore amashusho y'indirimbo ariko baramuburiye umwanya, kera kabaye Kenny Mugarura yaje kumuhamagara amusaba ko yashaka 'Director' bakicara bakareba ibizakenerwa byose ubundi akamuzanira igiteranyo cy'amafaranga asabwa.
Ross Kana yabyumvise vuba ahita ajya kureba Gad barabikora basanga amashusho y'indirimbo azatwara miliyoni 13 Rwf. Aha Ross Kana avuga ko atari kwisondeka ngo avuge ibintu biciriritse kandi abizi ko ubwo bushobozi babufite.
Kenny Mugarura akimara kubona ayo mafaranga, yamubwiye ko ataboneka kuko ari menshi. Ross Kana yamusabye ko yamubwira azaboneka undi amubwira ko azamusubiza.
Icyo gihe ngo byamutwaye imbaraga nyinshi kugira ngo bamusubize, kuko kongera kubafatisha byabaye ikibazo gikomeye. Kera kabaye Kenny Mugarura yaje kumusubiza ko amafaranga yaboneka ari miliyoni 5 Rwf.
Ross Kana yabyamaganiye kure kuko yarebaga agasanga ntacyo yakora ku byo yifuzaga, asaba ko bakwicara bakaganira bakareba ashoboka wenda niyo yaba miliyoni 8 Rwf. Nk'ibisanzwe yirirwaga ahamagara ntibamwitabe, akandika ubutumwa ntibamusubize.
Amaze kubona ko bimaze kurambirana, yafashe icyemezo cyo kwikoramo ajya i Nairobi muri Kenya gufata amashusho y'indirimbo ku giti cye label itabizi.
Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege, yahamagaye Coach Gael arabimumenyesha amubwira ko yabuze Kenny Mugarura none akaba afashe umwanzuro wo kujya kuyikorera ku giti cye.
Coach Gael byaramubabaje, gusa icyo gihe ntabwo yari mu Rwanda. Nyuma y'ikiganiro bagiranye, Kenny Mugarura yaje kumuhamagara aramubwira ati "Aya mafaranga (yirinze kuvuga umubare) tuyaguhaye hari icyo yagufasha?"
Ni ibintu Ross Kana yafashe nk'uburyo butari ubwa kinyamwuga, ayo mafaranga arayanga avuga ko ntacyo yamufasha kuko n'ubundi yagiye gufata uwo mwanzuro ibintu byose yamaze kubyishyura.
Avuye muri Kenya, yaje yeretse Coach Gael amashusho bafashe (yamutwaye miliyoni 10 Rwf) amubwira ko ari byo yifuza kujya akorerwa.
Coach Gael yamusubije ko atakiri Ross Kana basinyishije, ahubwo yamaze gukura ahinduka undi wundi, bityo ko bakwiye kwicara bakaganira ku mikorere mishya harimo no kuvugurura amasezerano.
Icyo gihe bamusubije miliyoni 6 Rwf, mu rwego rwo gucubya umujinya yari afite no kugira ngo indirimbo igume mu biganza bya label (bashyizemo ibirango bya 1:55 AM) ndetse icyo gihe umwuka mwiza wongeye kugaruka ku mpande zombi.
Coach Gael yari yijeje Ross Kana ko bazavugurura amasezerano
Gusa ikibazo cyongeye kuvuka mu ikorwa rya 'Molela'. Icyo gihe bwo byari byafashe indi ntera kuko ari bwo na Element bari bagiranye ibibazo yaranze kongera gukora.
Icyo gihe Ross Kana yafashe icyemezo cyo kongera kwikoramo yishyura Element amukorera indirimbo, gusa imaze kurangira hongera kuvuka ikibazo nk'icyabaye kuri 'Mami'.
Byaje kuba ibibazo bikomeye, Ross Kana yongera kuvugisha Coach Gael wari hanze y'igihugu amwizeza ko nagaruka mu Rwanda bazabiganiraho bakabikemura.
Icyo gihe Ross Kana yaje gukora ikosa ryo kubiganiriza abantu ko bamwimye amafaranga, umwe muri bo nawe ajya kubibwira abo ku mbuga nkoranyambaga bimenyekana bityo.
Ubwo Coach Gael yari avuye hanze aje ngo babiganireho, nibwo yaje kubona byamaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Ni ibintu byamubabaje cyane na gahunda bari bafitanye arazisubika yanga ko bahura (aha Ross Kana yemera ko amakosa ari aye).
Ross Kana abonye ko guhura no kumvikana bidashoboka, nibwo yiyemeje kwandika itangazo avuga ko atakibarizwa muri 1:55 AM. Ni itangazo yanditse baranze kumuha umwanya ngo baganire, niba ari ugutandukana babikore mu mahoro no mu bwumvikane. Iyi akaba ari yo mpamvu Kenny Mugarura yavuze ko gusezera kwe ntabyo yababwiye, nabo babibonye ku mbuga nkoranyambaga.
Ross Kana avuga ko imbarutso yo gusezera yabaye itangazo bashyize hanze bagaragaza ko Bruce Melodie ari we muhanzi utanga umusaruro cyane, ndetse ko habaye hari undi ushaka gusezera yagenda kuko nta we bahatiye kongera amasezerano. Ibi Ross Kana yabifashe nko kumutesha agaciro.
Ikindi Ross Kana avuga ko yari yamaze kumenya amakuru y'uko bamaze kumwirukana, igisigaye ari ukumwandikira ibaruwa imusezerera.
Amasezerano yavugaga iki?
Mu masezerano y'imyaka irindwi Ross Kana yari yarasinye, bari baremeranyijwe ko bazajya bamukorera indirimbo iri hagati ya miliyoni 4-5 Rwf.
Icyakora bitewe n'uburyo bari babanye nk'umuryango, byasaga nk'aho iby'amasezerano batabyitaho cyane. Gusa nyuma ubwo batangiraga kumuha miliyoni 5 Rwf yatangiye kwibaza niba bari gukurikiza ibiri mu masezerano.
Avuga ko iyo bamuha umwanya bakaganira bakamubwira ko bari gukurikiza amasezerano, yari gusaba ko bayavugurura ariko akajya akora ibintu bijyanye n'intumbero ze n'aho ashaka kugeza izina rye.
Ashimangira ko nubwo byitwaga ko afite management, ariko mu by'ukuri byasaga nk'aho idahari kuko nta na rimwe bigeze nibura baza kumusura muri studio ngo barebe uko biba bimeze.
Kenny Mugarura ntiyajyaga asura Ross Kana muri Studio nk'umuyobozi we
Ashimangira ko nta rwango abafitiye, ahubwo intumbero yari afite nizo zatumye asezera kuko yabonaga batazazimugezaho bitewe n'uburyo bari bafite business nyinshi ugasanga ari zo baha umwanya cyane kurusha umuziki.
Avuga ko ku ruhande rwa 1:55 AM, icyo bakoraga ari ukubara amafaranga nk'abacuruzi ariko badashobora kumva neza uburyo umuziki ukorwamo kuko mbere y'uko bawuzamo ntabwo ari byo babagamo.
Kuri we nubwo yabafatanga nk'umuryango, ariko yasanze atari bo bamufasha kugeza aho ashaka kugeza umuziki we.
Ross Kana yasinye amasezerano muri 1:55 AM tariki 01 Ukuboza 2023, ayisohokamo habura amezi make ngo imyaka ibiri yuzure.
Mbere y'uko yinjira muri 1:55 AM, yari asanzwe akoresha amazina ye bwite ya 'Rubangura David', aho yari yaramenyekanye mu ndirimbo nka 'Selection'.
