Rayon Sports yahembye umukinnyi w'ukwezi k'Ugushyingo

Rayon Sports yahembye umukinnyi w'ukwezi k'Ugushyingo

 Dec 13, 2022 - 10:51

Mu birori byo kumurika ku mugaragaro ikipe ya Rayon Sports y'abagore, hahembwe umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports y'abagabo aho kegukanwe na Iraguha Hadji.

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kuri Nzove Complex Stadium aho Rayon Sports y'abagabo isanzwe ikorera imyitozo, akaba ari naho Rayon Sports y'abagore izajya ikorera imyitozo.

Muri ibi birori babonyeyeho guhemba umukinnyi w'ukwezi kwa 11 muri Rayon Sports y'abagabo yatowe binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakurikije uko bitwaye mu mikino ya shampiyona.

Muri uku kwezi kwa 11 Rayon Sports yakinnyemo imikino itanu itanu itsindamo ibiri aho yatsinze AS Kigali na Sunrise, inganya umwe aho yanganyije na Mukura Victory Sports, itsindwa imikino ibiri aho yatsinzwe na Musanze FC ndetse na Kiyovu Sports.

Binyuze mu matora y'abafana byagaragaye ko umukinnyi wa gatatu yabaye Paul Were wagize amajwi 80, Ndekwe Felix aba uwa kabiri aho yagize amanota 120.

Umukinnyi wabaye umukinnyi w'ukwezi k'Ugushyingo muri Rayon Sports ni Iraguha Hadji wataka anyuze iburyo wavuye muri Rutsiro FC, akaba yagize amajwi 280.

Iraguha Hadji yashyikirijwe sheki y'ibihumbi 100 by'amanyarwanda anahabwa n'ibindi bikoresho bizajya bimufasha mu gukora imyitozo birimo umupira[Ball] n'imyenda ikabutura n'umupira byo gukinana cyangwa gukorana imyitozo.

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 28 ikomeje imyiteguro y'umukino ifitanye na APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona tariki 17 Ukuboza 2022 saa 15:00 i Nyamirambo.

Iraguha Hadji yabaye umukinnyi w'ukwezi muri Rayon Sports