Mu magambo ye, Infantino yagize ati:“Tugomba kubikora. Nta kabuza.”
Yashimangiye ko gufatira igihugu ibihano mu mupira w’amaguru kubera ibibazo bya politiki bitigeze bigera ku ntego, ahubw byateje uburakari n’akababaro ku baturage basanzwe.
Yakomeje avuga ko kwemerera Abakinnyi b’Abarusiya kongera gukina byagira uruhare mu kubaka amahoro n’ubwumvikane, aho yagize ati:“Kuba abakobwa n’abahungu baturuka mu Burusiya bakina mu Burayi byafasha cyane.”
Infantino kandi yanenze igitekerezo cyo gufatira Israel ibihano, avuga ko byaba ari “igihombo” ku mupira w’amaguru n’umuryango wa siporo muri rusange.
Mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo bya politiki bikomeza kugira ingaruka ku mupira w’amaguru, Perezida wa FIFA yavuze ko hakenewe impinduka mu mategeko agenga iri shyirahamwe, ku buryo nta gihugu na kimwe cyakongera gufatirwa ibihano kubera ibikorwa by’abayobozi bacyo ba politiki.
Ibi bitekerezo bya Gianni Infantino bikomeje guteza impaka ndende ku isi, cyane cyane mu gihe siporo ikomeje guhuzwa n’ibibazo bya politiki n’umutekano mpuzamahanga.
Gianni Infantino arifuza ko u Burusiya bukomorerwa ku bihano bwahawe muri Ruhago
