Pakistan: Byakomeye! Ababyeyi batangiye gushyira ingufuri ku mva z'abakobwa babo

Pakistan: Byakomeye! Ababyeyi batangiye gushyira ingufuri ku mva z'abakobwa babo

 May 30, 2023 - 12:22

Abaturage ba Pakistan, batangiye gushyira ingufuri ku mva z'abakobwa n'abagore, nyuma yo kugarizwa n'ubusambanyi.

Ababyeyi muri Pakisitani ubu barimo gushyira ingifuri ku mva z’abakobwa kugira ngo babarinde gufatwa ku ngufu n'abagabo  babaswe no gufata ku ngufu imirambo.

Nkuko amakuru abitangaza, imanza zo gufata ku ngufu imirambo, zigenda ziyongera mu gihugu, ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga, harimo n'abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanditsi, bakomeje kuzamura impaka kuri iki kibazo.

Gufata ku ngufu imirambo y’abagore bimaze kuba ingeso muri Pakistan, aho mu myaka yashize hari imirambo myinshi yataburuwe, maze igafatwa ku ngufu.

Urubanza rw’iki kibazo rwabaye muri Pakisitani muri 2011, ubwo uwari umuzamu witwa Muhammad Rizwan wo mu majyaruguru ya Nazimabad, Karachi yatawe muri yombi, amaze gufata ku ngufu imirambo 48 y'abagore. Rizwan yafashwe yiruka nyuma yo gusambanya umurambo.

Vuba aha muri 2022, abantu bamwe batamenyekanye  bataburuye umurambo w'umukobwa w'umwangavu, barawusambanya  mu mudugudu wa Chak Kamala muri Gujrat, muri Pakistan. Ibi byabaye muri iryo joro, umuryango wari washyinguyemo nyakwigendera.

Nyuma yibi bintu, Chief Minister muri Pakisitani, Shahbaz Sharif, yari yategetse iperereza ryihuse kuri iki kibazo. Ariko, bivugwa ko icyi  kibazo kikiri mu butabera.