Niwe wamwibwiriye ko amukunda! Uko Kathia Kamali yahuye na Adonis Filer bitegura kurushinga

Niwe wamwibwiriye ko amukunda! Uko Kathia Kamali yahuye na Adonis Filer bitegura kurushinga

 Sep 2, 2025 - 01:18

Kathia Kamali yahishuye uko yahuye n'umukinnyi wa APR BBC, Adonis Jovon Filer bitegura kurushinga, aho kugira ngo bakundane ari Kathia wateye intambwe ya mbere amubwira ko amukunda n'ubwo ari ibintu bitamenyerewe ku bakobwa b'Abanyarwandakazi.

Nubwo atigeze yerura ngo avuge itariki, ukwezi n'umwaka urukundo rwabo rwatangiriye, gusa umunsi wa mbere bahura bahuriye muri resitora, bahujwe n'inshuti yabo bombi, gusa icyo gihe Kathia we yari asanzwe afite undi mukunzi urukundo rwabo ruryoshye ku buryo yumvaga nta wundi musore akeneye.

Ati "Njya gukundana n'umukunzi wange (Adonis), twahuriye ahantu muri resitora ari inshuti yaduhuje. Icyo gihe ngewe nari ndi no mu rukundo, nari ndi gukundana n'undi muntu rwose mpuze...nta mwanya nari mufitiye, uretse ko na we ntawo yari amfitiye."

Icyo gihe bamenyana, Adonis yari amaze iminsi atandukanye n'umukunzi we. Gusa nyuma Kathia nawe yaje gutandukana na wa musore bakundanaga.

Kathia na Adonis bwa mbere bahuriye muri resitora bahujwe n'inshuti yabo

Kathia na Adonis ubucuti bwabo bwakomeje gukomera, Adonis akajya ajya aho bakorera, biza kurangira amenyanye n'abavandimwe ba Kathia bose batangira kwisanzuranaho cyane.

Nyuma y'igihe Kathia yatangiye kujya amureba akabona ari umusore ufite ubwisanzure yumva akeneye. Ari wa musore utagenzura umuntu kuri buri kantu kose, atabuza umuntu uburenganzira bwe n'ibindi.

Ati "Nyuma natangiye kujya mbona afite ubwisanzure nshaka...Yari afite imico ngewe nkunda. Namubazaga ibibazo byinshi bijyanye n'urukundo. Nkamubaza nti 'ese ukundanye n'umugore, agashaka kujya kurara mu rusengero, ibyo birakubangamira?'

"Yarambwiraga ati 'namubwira ngo nangende nange nkeneye umwanya'. Ubwo icyo ngahita nkivivura."

Kathia akomeza avuga ko ubusanzwe ari umukobwa ukunda kwambara imyenda migufi, akavuga ko kuri we atashakaga umuntu umubuza kwambara imyenda ashaka. Avuga ko yaje gusanga Adonis we imyambarire ye atayitaho cyane.

Avuga uretse kuba ikintu cya mbere yamukundiye ari uko azi guteka neza, ariko kandi yabonanaga Adonis ari umuntu uvugisha ukuri, nta kintu ajya amuhisha.

Ikintu cya mbere Kathia yakundiye Adonis ni uko azi guteka neza

Mu gihe cy'ubucuti bwabo, mu by'ukuri Adonis we ntiyashakaga ko bakundana, gusa yabonaga iyo agiye kureba Kathia, uburyo yamwitagaho bituma agira amatsiko amubaza ikibyihishe inyuma, ari bwo Kathia yeruraga akamubwira ko amukunda.

Ati "Ubundi yatangiye nta n'urukundo ashaka. Ni ngewe wabanje kumubwira ko mukunda, kandi mbimubwira numva nta kibazo mfite.

"Yazaga kwa Nyogokuru ngahora ndi kumwitaho, nkamushakira ibiryo....Arambaza 'ese ko wirirwa unyitaho cyane ni ukubera iki kandi mbona atari abantu bose babikora? Nange nti ' ubwo se ntabwo ubyibwira? Ndagukunda."

Icyo gihe ntabwo Adonis nawe yahise amubwira ko amukunda, ahubwo yamwijeje ko nagera ku rwego Kathia agezeho amukunda, na we azamufata uko agomba kumufata ndetse amukunde nk'uko bikwiye.

Icyo gihe batangiye kwitwara nk'aho bakundana, ariko na none badakundana byeruye kuko Adonis we yari atarabimubwira. Icyakora Kathia ntiyigeze acika intege, kuko Adonis uburyo yamwitwaragaho byatumaga atamwibazaho byinshi ko yazamwanga.

Kathia ni we wabwiye Adonis ko amukunda mbere

Kathia avuga ko uko iminsi yagiye yicuma, yabonaga noneho Adonis ari we uri kumukunda kumurusha. Gusa ngo ntabwo yigeze atekereza ko byazagera ku rwego rw'uko yaba umugabo we bitewe n'uburyo yagaragaraga afite amaherena n'ibisuko, akumva ko namujyana iwabo kumwerekana Papa we atazabyakira neza. 

Icyakora muri icyo gihe cyose bamaze ari inshuti, umuryango we (wa Kathia) wari waramaze kumumenya, ajyayo akisanzura cyane, akajya mu byumba byabo n'ibindi.

Ibyo nibyo byatumye kuvuga ko bakundana bidatungurana cyane, kuko n'iwabo babikekaga bitewe n'uko bahoranaga.

Urukundo rwabo rwaje gufata intera kugera ubwo atangiye kujya amubwira ko yifuza ko bakora ubukwe.

Urukundo rwabo rwagiye rugerwa intorezo......

Kathia avuga ko hari abakobwa batandukanye bagiye bamwandikira bamwumvisha uburyo Adonis ashobotse, nyamara yirirwa abona ubutumwa bandikira Adonis.

Ibi byaje no gufata intera mu ntangiriro z'uyu mwaka, ubwo bamwe mu bakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga bandikaga ubutumwa bamushinja ubuhehesi.

Icyo gihe basaga nk'ababurira Kathia ko Adonis amusangiye n'abandi bakobwa aryamana na bo. Gusa ibyo byose byaje gufata ubusa kuko urukundo rwabo rwakomeje gukomera.

Ku wa 31 Ukuboza 2024, nibwo Adonis yambitse impeta Kathia amusaba kuzamubera umufasha undi na we arabyemera, kuri ubu tariki ya 05 Nzeri 2025 akaba ari bwo bazakora ubukwe.

Ubwo Adonis yambikaga impeta Kathia

Harabura iminsi mbarwa ngo bakore ubukwe