Ndimo gushakisha urukundo nyarwo-Omah Lay

Ndimo gushakisha urukundo nyarwo-Omah Lay

 Jun 18, 2023 - 03:39

Umuhanzi Omah Lay yatangaje ko atigeze abona urukundo mu buzima bwe ahubwo ngo arimo kurushakisha.

Stanley Omah Didia amazina nyakuri ya Omah Lay umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko atigeze agira ibyiyumviro by'uko akunzwe.

Ubwo yarimo aganira n'Umunyamakuru  H Steph akaba yamutangarije ko yakomeje gushakisha urukundo nyarwo. Ati " Uretse umuryango wange unkunda bidasubirwaho, ntabwo nigeze jya mu rukundo n'umuntu."

Omah Lay ati " Urukundo ni iki ? Ngicyo icyo nakomeje gushakisha. Ndumva ntarigeze mbona urukundo."

Omah Lay ntarabona urukundo rwa nyarwo

" Uretse umuryango wanjye; mama, barumuna banjye, ndetse n'abantu nabanye nabo kuva nkiri umwana, nibo nakemeza ko bankunda rwose. Hano hari urukundo rutagira icyo rushingiraho, kuburyo bagukunda ku bintu byose. Ndumva ibyo ushobora kubikura kuri mama wawe gusa."

Akaba yabwiye uyu munyamakuru H Steph ko iby'urukundo no kujya mu rukundo n'umuntu ntabyo azi ngo kubera ko yumva ko umuntu agukunda kugira ngo abeho.

Icyakora rero Omah Lay yahaye abakunzi be inama ko bagomba gufata neza inshuti zabo mu gihe ngo bo barangije kubona urukundo rwa nyarwo.