Menya ibihugu bifite abakobwa bibitseho ikamba rya Nyampinga w'isi muri Africa

Menya ibihugu bifite abakobwa bibitseho ikamba rya Nyampinga w'isi muri Africa

 Jul 2, 2024 - 14:40

Mu myaka 73 amarushanwa y'ubwiza ku rwego rw'Isi amaze atangiye, ibihugu bitandukanye byo muri Africa byagiye biryitabira mu bihe bitandukanye gusa kugeza ubu ibihugu bitatu gusa nibyo byagize amahirwe yo kuryegukana.

Kuva mu mwaka wa 1951, kugeza ubu aya marushanwa amaze kwitabirwa n'ibihugu bitandukanye byo muri Africa gusa bitatu biyobowe na Africa y'Epfo nibyo byabashije kugira amahirwe yo kuryegukana.

1. Egypt 

Kugeza ubu igihugu cya Egypt nicyo cya mbere gifite umukobwa wa mbere wabashije kwegukana iri kamba.

Mu mwaka wa 1954, nyuma y'imyaka itatu gusa iri rushanwa ritangiye nibwo umukobwa witwa Antigone Costanda wavutse tariki 13 Ugushyingo 1932 mu gihugu cya Egypt yabashije guhigika abandi bakobwa bari bahanganye abasha kwegukana iri kamba.

2. Afurika y'Epfo 

Mu mwaka wa 1958 nibwo umukobwa ukomoka muri Africa y'Epfo witwa  Penelope Coelene nibwo nawe yaje guhita atsindira iri kamba.

Uyu mukobwa akaba yaravutse tariki 15 Mata 1940.

Mu 1974 umukobwa witwa Anneline Kriel wavutse tariki 28 Nyakanga 1955 nawe yaje kongera kwegukana iri kamba.

Mu 2014, Rolene Strauss wavutse tariki 22 Mata 1992 nawe yaje kongera guserukira iki gihugu yegukana iri kamba.

3. Nigeria 

Mu mwaka wa 2001 Nigeria yaje kuba igihugu cya gatatu cyegukanye iri kamba babifashijwemo n'umukobwa witwa Agbani Darego, wavutse tariki 22 Ukuboza 1982.