Lil Wayne yaturitse avuga agahinda ke nyuma y'ibihembo bya Grammy 

Lil Wayne yaturitse avuga agahinda ke nyuma y'ibihembo bya Grammy 

 Feb 2, 2026 - 22:01

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lil Wayne, yatangaje amagambo yateje impaka nyuma yo kongera kutagaragara ku rutonde rw’abatorewe cyangwa abatsindiye ibihembo bya Grammy, ibihembo bikomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), Lil Wayne yashimiye abahanzi bose babonye ayo mahirwe, ariko anagaragaza ko we atigeze yitabwaho, nk’uko byagiye bigenda kenshi mu mateka ye ya Grammy. Yagize ati:“Nishimiye abahatanye n’abatsinze. Jye sinashyizwemo. Nk’uko bisanzwe. Bisobanuye ko ngomba gukora cyane kurushaho. Nk’uko bisanzwe.”

Aya magambo yafashwe n’abatari bake nk’ikimenyetso cy’uko uyu muhanzi atishimiye uko akomeje kwirengagizwa, nyamara afatwa nk’umwe mu baraperi bagize uruhare runini mu iterambere rya hip-hop ku isi.

Abafana be benshi bagaragaje ko Lil Wayne akwiye guhabwa agaciro gakomeye bitewe n’umurage we mu muziki, mu gihe abandi bavuga ko Grammy zikomeje kunengwa ku byemezo ifata, cyane cyane ku bahanzi bamaze igihe kirekire bafite izina rikomeye.

Kugeza ubu, Lil Wayne ntaratangaza niba aya magambo ashingiye ku gahinda cyangwa ari uburyo bwo kwiyaka imbaraga zo gukomeza gukora cyane, ariko yakomeje kugaragaza ko atazacika intege mu rugendo rwe rw’umuziki.