Killaman yahaye inama abakundana ariko bari kunyura mu buzima bushaririye

Killaman yahaye inama abakundana ariko bari kunyura mu buzima bushaririye

 Jul 13, 2024 - 13:00

Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman muri filime Nyarwanda, yagiriye inama abantu bakundana ariko bakomeje kunyura mu buzima bushaririye bushobora no gutuma umwe asiga undi, abibira ibanga yakoresheje kugira ngo nawe abinyuranemo neza n’umugore we.

Killaman udasiba kuganirira abantu inkuru y’ubuzima yanyuzemo n’umugore we Umuhoza Chemsa, ubwo yari amaze kumutera inda iwabo bakamwirukana akamusanga mu nzu yabanagamo n’abandi  basore, icyo gihe akamusanga mu buzima bugoye amusanganye amafaranga 2000 gusa.

Killaman avuga ko banyuze mu buzima bushaririye ariko umugore we akabwihanganira ndetse akomeza kwizera isezerano Killaman yamuhaye ko azamuhesha ishema kandi ko azamuhoza amarira yose yarize, kugeza ubwo yamwohereje muri Uganda ngo age kubana na nyirabukwe ubwo ubuzima bwari bumaze kwanga.

Killaman avuga ko yakomeje kurinda isezerano rye kandi n’umugore amubera imfura ntiyamuta ngo yisangire abandi basore bakize cyane ko byashobokaga, ariko urukundo no kwizerana byatumye abasha kubyihanganira kugeza ubwo Killaman yongeye kubona ubushobozi akamugarura mu Rwanda bakabana.

Kuri ubu nyuma yo kumukorera ubukwe bw’agatangaza nk’uko yabimusezeranyije, ubu akaba amutuje mu nzu ihagaze akayabo ndetse bakaba baherutse no kwibikaho imodoka nshya.

Ubu  buzima banyuzemo, bwatumye Killaman azirikana ko hari abandi bashobora kuba bari kunyura mu buzima nk’ubwabo, bituma ababwira ibanga bakoresha kugira ngo badacika intege bakaba banatandukana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yabasabye ko ikintu cya mbere bagomba gukora ari ugukundana nta buryarya, bakubahana, buri umwe agatinya undi, bakizerana, bagaterana ingabo mu bitugu, buri wese agahora yibutsa undi ko amukunda, nta guhishanya amabanga, gukunda umuryango w’umukunzi wawe ndetse iteka mugahora mwerekana impinduka mu rukundo rwanyu.

Killaman ahamya ko mu gihe bakurikije izi nama, nta kabuza urukundo rwabo ruzakomera kandi bagatera imbere.