Kanye West yatimbaguye impanga y'uwakorakoye umugore we yamwibeshyeho

Kanye West yatimbaguye impanga y'uwakorakoye umugore we yamwibeshyeho

 Apr 22, 2024 - 19:43

Polisi ya Leta Zunze Ubumwe Za America yatangaje ko iperereza yakoze ryagaragaje ko Kanye West yahohoteye umusore utari we yamwitiranyije n’impanga ye amushinja gukorakora umugore we Bianca Censori bari basohokanye.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo umuraperi Kanye West yakubise umusore aramukomeretsa amuziza ko yakorakoye umugore we Bianca Censori bari basohokanye ashaka kumusoma. Ibi byaje gutuma uyu musore amujyana mu nkiko Polisi itangira kumukoraho iperereza.

Polisi yatangaje ko mu iperereza yakoze basanze Kanye West yarahohoteye umusore utari we ahubwo yamwitiranyije n’impanga ye bari bajyanye bituma abikomerekeramo.

Kugeza ubu Polisi nta kintu iratangaza kizahanishwa uyu mugabo dore ko atari ubwa mbere ajyanywe mu nkiko ashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake, agahora yihanizwa n’inkiko ariko agasubira icyaha.

Abasore b'impanga Kanye West yitiranyije bituma akomeretsa utari we