Jennifer Lopez yashyize ku isoko igitaraganya inzu ye

Jennifer Lopez yashyize ku isoko igitaraganya inzu ye

 May 6, 2026 - 15:33

Umuhanzikazi Jennifer Lopez akimara kwigarurira inzu iri i Beverly Hills yari asanzwe afatanyije n’uwahoze ari umugabo we, Ben Affleck, yahise ayishyira ku isoko igitaraganya.

Uyu muririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Jennifer Lopez yashyize iyi nzu ku isoko akimara kuyigiraho uburenganzira bwuzuye, maze ayigenera agera  kuri miliyoni 49,995,000 z’amadorari. 

Bivugwa ko ari ubwa gatatu iyi nzu ishyizwe ku isoko kuva we na Ben Affleck batandukana mu mwaka wa 2024.

Mu ntangiriro, iyi nzu bari bayishyize ku isoko igura hafi miliyoni 68 z’amadolari muri Nyakanga 2024, ariko ubu uyu muhanzikazi yiyemeje kuyagabanya kugira ngo ikunde ibone umuguzi byihuse.

Kubera ko Ben yamaze guha Jennifer umugabane we wose kuri iyo nzu, bivuze ko amafaranga yose azava mukuyigurisha Jennifer ari we uzayakira hatavuyeho n’ifaranga rimwe.

Ben yabashije kwihanganira iki gihombo kuri iyi nzu kubera ko yari amaze kugurisha kompanyi ye ya AI yitwa 'InterPositive' kuri Netflix ku mafaranga agera kuri miliyoni 600 z’amadolari bityo bituma aharira uyu muhanzikazi bahoze bakundana.

Aba bombi baguze iyi nzu muri Gicurasi 2023, ku mafaranga angana na miliyoni 60,850,000 z’amadorari, nyuma bakaza kuyivugurura bagashyiramo andi mafaranga menshi, nubwo yari isanzwe ari nziza cyane byahise biyongerera ubwiza n’amafaranga.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bayishyize ku isoko muri 2024, Jennifer yahise atanga dosiye yo gusaba gatanya na Ben, maze gatanya yabo irangizwa muri Gashyantare 2025, uyu mugore ahita yegukana uyu muturirwa burundu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien