Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere, Wilfried Gyselaers, yahishuye ko atari byiza kwinjira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina uruhago rwuzuye inkari kuko bibangama bikanagabanya igipimo cy’ibyishimo abari muri icyo gikorwa bari kugeraho bityo bikaba byanateza ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara izwi nka 'la chlamydia', abahanga bayikomojeho kuba imwe mu zandurira mu mibonanompuzabitsina, bavuga ko iyo ubanje kwihagarika uba witeganyirije amahirwe menshi yo kudafatwa na yo, ndetse uba unirinze za infections zo mu nkari.
Iyi nama yo kubanza kwihagarika, inatangwa By’umwihariko ku bagore basanzwe bagira ikibazo cyo kuba hari ingingo zabo zo mu myanya myibarukiro zisa n’izavuye mu bitereko byazo, ibizwi nka “prolapsus”, iyi nama yo kubanza kwihagarika inyamibwa kuri bo kuko bifasha ibyo bice gusubira mu mwanya wabyo.
Umuhanga witwa François Hervé yavuze ko "iyo ubanje kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, uruhago rwawe ruba nta kintu kirimo ku buryo bactéries ziba zifite amahirwe make yo kujyamo.”
