Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, aho yabajijwe byinshi ku bijyanye n’amakuru amaze iminsi avugwa y’uko Urban Boys ishobora kongera gukorana no kugaruka ku rubyiniro nk’itsinda rimwe.
Humble Jizzo yavuze ko ajya ababazwa n’abantu bavuga ko iri tsinda ryabatengushye, nyamara ngo gutandukana kwaryo na byo byari igice cy’ubuzima ndetse bitaboroheye nk’uko bamwe babyibwira.
Yagize ati: “Abo bantu na bo bajye bareba ko ntawe batengushye, bajye basubira inyuma barebe niba ntawe batengushye. Natwe byari ubuzima.”
Uyu muhanzi yavuze ko gutandukana kwa Urban Boys byakomerekeje benshi, cyane cyane abafana babo bari barabashyizeho umutima ndetse bakabaha urukundo rudasanzwe. Gusa ngo n’abagize iri tsinda ubwabo ntibyaboroheye bitewe n’urugendo rukomeye bari bamaze gucamo bari kumwe nk’itsinda.
Humble Jizzo yavuze ko hari abafana bamwe bababwiraga amagambo akomeye kubera agahinda batewe no kubona iri tsinda ritandukanye.
Ati: “Byari ibintu bigoranye haba kuri twe haba no ku bafana bacu kuko twari dufite abakunzi bashobora kugutuka bati ‘uragapfa’, bati ‘twebwe twashoye imitima none murayihombeje.’”
Urban Boys ni rimwe mu matsinda yasize amateka akomeye mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Afrobeat na Hip Hop.Aho ryari rigizwe na Safi Madiba, Nizzo Kaboss ndetse na Humble Jizzo,bihuje nyuma yo guhurira muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho batangiriye urugendo rwabo rwa muzika mbere yo kwamamara mu gihugu hose no hanze yacyo.
Nubwo kuri ubu buri umwe akora umuziki ku giti cye, amakuru amaze iminsi avugwa agaragaza ko hashobora kuba hari gahunda yo kongera guhuza imbaraga kw’iri tsinda kugira ngo ryongere gushimisha abakunzi baryo no gutaramira hamwe nk’uko byahoze mu bihe byaryo byambere.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
