‘Hari abahanzi banyicishije inzoga bifuza ko nava mu muziki’Amag The Black

‘Hari abahanzi banyicishije inzoga bifuza ko nava mu muziki’Amag The Black

 Jun 26, 2021 - 03:54

Hakizimana Aman wubatse izina muri muzika nyarwanda nka Amag The Black ubwo yinjiraga mu muziki benshi ntibabyumvaga nyamara yanditse izina benshi bamugira ishyamba ndetse batangira kumusengerera inzoga ngo ananirwe ubuhanzi. Abo atunga agatoki ni Mico The Best na Bruce Melodie bagerageje kumushora mu bisindisha nyamara arabananira. Amag The Black ufata Riderman nk’umubyeyi we ngo ibyo yagezeho byose muri muzika ni we abikesha.

Amag The Black uri kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise’’Inkebebe’’ aba akangurira abantu kutaba ba bihemu ngo barye utw’abandi ahubwo abashishikariza kuba inyangamugayo.

Amag The Black yatangiye ubucuruzi akiri muto

Uyu muhanzi mu kiganiro kihariye yahaye Thechoicelive yasobanuye ko akiri mu mashuri yisumbuye yari afite iduka ricuruza ubuconsho (boutique). Ati:’’Nazaga kuri studio mvuye gucuruza’’.

Yakomeje avuga ko yaje guhura n’imbogamizi. Ati:’’Habaga hari abantu bafite abahanzi bafasha noneho yakumva hari undi uririmba nkabo akifuza kumufungira amayira ngo abure aho amenera’’.

Ikiragano cy’abatunganya indirimbo bamubereye ibamba

Amag The Black utarya iminwa iyo aganira yasobanuye ukuntu hari aba-producers barimo Lick Lick, Junior na Fayzo bari barimakaje injyana ya R&B we bamuhezaga cyane ndetse akanaririmba ibiri kumubaho ariko rubanda ntibumve ubwo butumwa kuko yari yarafungiwe amazi n’umuriro.

Meddy na The Ben bakorwaga indirimbo hishyuwe Amag The Black

 Amag The Black kuva akiri muto yari atuye I Kanombe ari naho ubu yubatse. Akiri ku rugamba rwo kurwana no kumenyekana yajyaga ava I Kanombe aje I Nyamirambo kureba abatunganya indirimbo akabishyura ariko agatahira aho assize hari gukorerwa abaririmba R&B. Ati:’’Kuririmba ko ngendera ku nkovu mba mvuga ko najyaga nishyura studio noneho ngategereza bakanga kunkorera ahubwo Meddy na The Ben bakaba aribo baza gukorerwa kandi nishyuye umuriro.’’ Yakomeje ati:’’Wataha ukumva za ndirimbo barekodinze waguze umuriro iwanyu kuri radiyo, ibiryo bari kurya ari jye wabiguze nayakuye kuri za boutique bwacya hagakorerwa ba Tough Gangs kandi ari jye wishyuye’’.

Amag The Black uganira ubuzima bushaririye yanyuzemo avuga ko bitari byemewe kubaza impamvu ari kurengana. Ati:’’Iyo ubaza impamvu bakurindagiza bari kuguha gahunda y’umwaka utaha’’.

Amafaranga yahembwe bwa mbere na PhilPeter kwa Mutangana yamuhinduriye ubuzima

 Amag The Black ati:’’Uziko ari wowe muntu (PhilPeter) wa mbere wampembye amafaranga ibihumbi 50 Frw nkacanganyikirwa ni nayo mpamvu nshimira Riderman’’.

Uyu muhanzi avuga ko akimara guhembwa ayo mafaranga byamwongereye ingufu.

Reba hano ikiganiro wumve inzira itoroshye Amag The Black yanyuzemo